Tems wegukanye igihembo cya Grammy, yabigarutseho mu kiganiro cya “The Boost Podcast”, aho yavuze ko yamaze igihe ahisha abo bahuraga ko ari we, kuko atifuzaga kumenyekana.
Yasobanuye ko yashakaga gukomeza gukora umuziki, ariko akagumana ubuzima bwe bwite, atabaye umuntu abantu bose bamenya aho anyuze.
Yatanze urugero rw’uko yajyaga ahurira n’abantu ku kibuga cy’indege bakamumenya, ariko akabahakanira ko ari Tems.
Ati “Najyaga ku kibuga cy’indege, abantu bakambwira bati ‘Uri Tems.’”
Yavuze ko guhisha umwirondoro we byaterwaga n’ubwoba bwo kwamamara no gushaka gukomeza kubaho atagaragazwa cyane.
Ati “Nagize ubwoba bwinshi, nashakaga gukomeza ubuzima bwanjye bwite.”
Yongeyeho ati “Sinshaka guhora mpanzwe amaso.”
Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yaje gutangira kumenyera ubuzima bwo kuba icyamamare, amaze kubona ko atagishobora guhisha ko abantu benshi bamuzi.
Mu 2018, Tems yaretse akazi ko kwamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga, yiyegurira umuziki.
Muri uwo mwaka ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Mr Rebel”.
Yarushijeho kwamamara nyuma yo kumvikana mu ndirimbo “Essence” ya Wizkid, yasohotse mu 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!