Mu byiciro 17 bizahebwa muri uyu mwaka, umuhanzikazi Temilade Openiyi uzwi nka Tems, ahataniye ibihembo bitatu akesha indirimbo ’Wait For U’, yahuriyemo n’abaraperi Drake na Future.
Iyi ndirimbo ihatanye mu byiciro birimo amashusho meza y’indirimbo (Best Hip Hop Video), indirimbo nziza yahuriwemo n’abahanzi benshi (Best Collaboration) n’indirimbo y’umwaka (Song of the Year).
Ni mu gihe Damini Ebunoluwa Ogulu wamamanye nka Burna Boy, we arimo guhatana mu cyiciro cy’umuyobozi w’amashusho w’umwaka (Video Director of the Year), kubera amashusho y’indirimbo ye ’Last Last’ yayoboye.
Muri iki cyiciro, Burna Boy ahatanyemo n’umuraperi Kendrick Lamar n’abandi bamenyerewe mu kuyobora amashusho nka Director X, Teyana Taylor, Benny Boom, Cole Bennett na Colin Tilley.
Umuraperi Drake ni we uyoboye abandi ahataniye ibihembo byinshi bigera kuri 14, akurikiwe na Kanye West uhataniye ibihembo 10 na Kendrick Lamar uhataniye ibihembo icyenda. Baby Keem, Cardi B, na J. Cole bose bahataniye ibihembo bitandatu.
Ibi bihembo bitegurwa na Black Entertainment Television (BET) isanzwe itegura BET Awards, bizatangwa ku wa 30 Nzeri 2022 mu mujyi wa Atlanta, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bizaba biyobowe n’umuraperi Fat Joe.
Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2006. Drake amaze kwegukana ibihembo 24, akurikiwe na Jay Z ufite ibihembo 20, mu gihe Cardi B ari we muraperikazi umaze kwegukana ibihembo byinshi, bigera kuri 14.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!