00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tekno yavuze ku burwayi bwatumye umuziki we ucumbagira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 July 2026 saa 04:23
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Augustine Kelechi uzwi nka Tekno, yatangaje ko abantu bamwitaga umunebwe kubera kumara igihe adasohora indirimbo, nyamara ngo impamvu nyamukuru yari ibibazo bikomeye by’ubuzima yahuye na byo byagize ingaruka ku ijwi rye.

Tekno yavuze ko yahuye n’ikibazo gikomeye cy’imvubura z’amajwi cyatewe n’indwara yo kugarura aside mu muhogo ivuye mu gifu, bituma atabasha kuririmba neza ndetse ahatirwa kumara imyaka myinshi adakora umuziki nk’uko yari asanzwe abikora.

Mu kiganiro yagiranye na Cool FM Lagos, Tekno yavuze ko muri icyo gihe yari mu bihe bikomeye ku buryo yageze n’aho yanga umuziki, ndetse akawukora rimwe na rimwe gusa kubera amasezerano yari afitanye n’ikigo cy’umuziki. Icyakora, abantu bari bamwegereye bakomeje kumushinja ubunebwe no kudakora cyane.

Yagize ati “Ndetse n’abantu bari hafi yanjye bavugaga bati ‘ni umunebwe gusa, ntiyifuza kuririmba’. Nari ndi ahantu habi cyane. Nubwo nari maze gukira, namaze igihe ntifuza kumva umuziki. Nakomezaga gukora gusa kubera amasezerano nari mfite na Universal.”

Uyu muhanzi yavuze ko yabanje guhisha ikibazo cy’ubuzima bwe n’abo bakoranaga ndetse n’abantu be ba hafi, ibintu byatumye bamwe batekereza ko yari yararetse gukorana umwete mu muziki.

Tekno yavuze ko ubwo yari ahanganye n’indwara y’amajwi, kutavuga ukuri ku buzima bwe byatumye n’ikipe ye itumva neza impamvu yari yaragabanyije ibikorwa bye by’umuziki n’ibitaramo.

Tekno yamenyekanye cyane mu muziki wa Afrobeat, cyane cyane mu myaka ya 2018 kugeza mu 2021, mbere y’uko ikibazo cy’ubuzima bwe kigira ingaruka ku rugendo rwe rw’umuziki. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Adaeze’.

Tekno yafashwe n’uburwayi bwamuteye kuzinukwa umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages