00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teacher Mpamire yatanze ibyishimo ku bitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 July 2025 saa 10:30
Yasuwe :

Umunyarwenya Teacher Mpamire uri mu bagezweho muri Uganda, yatanze ibyishimo ku bitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy yakoreye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 10 Nyakanga 2025.

Ni igitaramo uyu munyarwenya yakoranye n’abo mu Rwanda basanzwe bamenyerewe muri ibi bitaramo, ari na bo babanje gususurutsa abitabiriye Gen-Z Comedy.

Mu babimburiye Teacher Mpamire harimo Jonathan, Biden Seka, Eric w’i Rutsiro, Isacal, Ishimwe Joseph, Rumi, Kaduhire Kadudu na Dudu.

Nyuma y’uko aba banyarwenya banyuze imbere y’abakunzi b’ibi bitaramo, Fally Merci usanzwe abitegura yahise yakira MC Murenzi wagize umwanya wo kuganiriza urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo.

Uretse kunyura mu rugendo rwe mu bijyanye n’itangazamakuru yamamayemo mbere yo kwerekeza muri Amerika, MC Murenzi yanagarutse ku myiteguro ya Kigali Street Ball ari gutegura mu Mujyi wa Kigali ku wa 19-20 Nyakanga 2025.

Nyuma ya MC Murenzi, Teacher Mpamire yahise ajya ku rubyiniro atangira gususurutsa abakunzi be mu mukino akina yigize umwarimu.

Ni umukino aba yakoze nk’umwarimu uri mu ishuri mu gihe abitabiriye igitaramo aribo aba akoresha nk’abanyeshuri ubundi si ugutera urwenya akivayo.

Nyuma y’uyu mugabo uturuka muri Uganda, hakurikiyeho umunyarwenya Pirate umaze gushyira izina rye ku rwego rwo hejuru, ashimisha abari bitabiriye Gen-Z Comedy.

Teacher Mpamire uzwiho no gukina yigana Perezida Museveni, yongeye gusubira ku rubyiniro akina uyu mukino washimishije abatari bake.

Iki gitaramo cyapfundikiwe na Umushumba, umwe mu banyarwenya bamaze gushyira izina rye ku rundi rwego mu bijyanye no gusetsa.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bifuzaga gutahana amashusho ya Teacher Mpamire
Teacher Mpamire yabanje gukina nk'umwarimu uri mu ishuri
MC Murenzi yaganirije abitabiriye iki gitaramo kuri 'Kigali Streetball igiye kongera kuba nyuma y'imyaka 18 idategurwa
Teacher Mpamire akina yigana Perezida Museveni bigashimisha abatari bake
Teacher Mpamire yasekeje abatari bake bitabiriye iki gitaramo
Ubwo yari avuye ku rubyiniro, Teacher Mpamire yari yishimiwe bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages