00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teacher Mpamire na Dr. Hilary Okello bategerejwe muri Gen-Z Comedy, bageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 July 2024 saa 02:32
Yasuwe :

Abanyarwenya Dr. Hilary Okello na Teacher Mpamire bategerejwe muri Gen-Z Comedy bageze i Kigali mbere y’umunsi umwe ngo basusurutse abakunzi b’ibi bitaramo biri mu bigezweho mu Rwanda.

Aba banyarwenya bitabiriye igitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ gitegurwa n’umunyarwenya Fally Merci, kikaba kimaze kubaka izina mu kuzamura impano z’abanyempano batandukanye.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera muri Camp Kigali ku wa 25 Nyakanga 2024.

Uretse aba banyarwenya, iki gitaramo cyanatumiwemo abandi banyarwenya nka Pirate, Ambasaderi w’abakonsomateri, Rumi, Clement Inkirigito, Dudu, Keppa na Muhinde na ho uzaba akiyoboye ni Fally Merci.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Fally Merci yagize ati “Aha ni ho twe abakunda gusetsa cyangwa guseka tuzabyinira intsinzi. Ni igitaramo cyo kwishimira amahitamo yacu.”

Dr. Hilary Okello yaherukaga gutaramira i Kigali ku wa 21 Werurwe 2024 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ibitaramo bya Gen-Z Comedy bimaze bitangiye.

Ku rundi ruhande, Teacher Mpamire we ni ubwa mbere agiye kwitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy bimaze kubaka izina mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Dr. Hilary Okello na Fally Merci baganira mbere yo kuva ku kibuga cy'indege cya Kigali
Fally Merci utegura Gen-Z Comedy ni we wagiye kwiyakirira aba banyarwenya
Teacher Mpamire na Dr. Hilary Okello bamaze kugera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages