00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taylor Swift ayoboye abandi mu batsindiye ibihembo bya MTV EMA

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 02:39
Yasuwe :

Taylor Swift yaraye yegukanye ibihembo bine bya MTV Europe Music Awards, byatangiwe mu nyubako ya PSD Bank Dome iri mu Mujyi wa Düsseldorf mu Budage.

Ibi bihembo bishimira abanyamuziki kuva byatangira tariki 1 Kanama 1987, ni ku nshuro ya Gatandatu byari bitangiwe mu Budage.

Taylor Swift wari uhataniye ibihembo bitandatu, ni we wahiriwe n’uyu mugoroba kuko yegukanye ibihembo bine birimo Best Artist, Best Video, Best Pop na Best Longform video.

Ibi birori byo gutanga ibi bihembo byari biyobowe n’Umuhanzikazi wo mu Bwongereza, Rita Ora, afatanyije na Taika Waititi wo muri Nouvelle-Zélande. Byanyuraga imbonankubone kuri Shene ya Televiziyo ya MTV.

Harry Styles ni we wari uhataniye ibihembo byinshi bigera kuri birindwi, yegukanyemo kimwe cya Best Live Performance.

Nicki Minaj wari ahataniye ibihembo bitanu yegukanyemo bibiri birimo Best Hip Hop na Best Song akesha indirimbo yise “Super Freaky Girl”.

Burna Boy yegukanye igihembo cya Best African Act yari ahanganye n’abarimo Ayra Starr, Black Sheriff, Tems, Zuchu na Musa Keyz.

Tems ni umuhanzi wo muri Afurika wari uhataniye ibihembo byinshi bigera kuri bibiri birimo Best African Act na Best New Act ntiyahiriwe n’uyu munsi.

Rita Ora wari uyoboye ibi birori yahawe igihembo cya ‘Personal Style,’ abandi begukanye ibihembo barimo Sam Smith, David Guetta, Seventeen, Blackpink, Anitta , Lisa , Chlӧe , Gorillaz na BTS.

Abakurikiye ibi birori bataramiwe n’abahanzi batandakanye barimo Ava Max, Stormzy, One Republic, Gayle, Lewis Capaldi, Gorillaz Tate McRae, DJ Spinall , Äyanna na Nasty C.

Taylor Swift yegukanye ibihembo bine muri uyu mugoroba
Umunya Nigeria DJ Spinal yacuranze muri ibi birori
Taylor Swift yashimiye abafana be yita Swifties
Taylor Swift , Rita Ora na Kim Kardashian muri ibi birori
Taylor Swift yahiriwe n'ibihembo bya MTV EMA muri uyu mwaka
Taika Waititi na Rita Ora ni bo bari bayoboye ibi birori
Rita Ora wari uyoboye ibi birori yahawe igihembo cya ‘Personal Style'
Rita Ora na Taika Waititi ni bo bayoboye ibi birori
Nick Minaj yegukanye ibihembo bibiri muri bitanu yari ahataniye
David Guetta yatsindiye ibihembo bibiri
Burna Boy ni we muhanzi wo muri Afurika wabashije kwegukana igihembo
Bebe Rexha ni uku yaserutse yambaye
Bebe Rexha na David Guatta bishimiye igihembo bahawe cya Best Collaboration, 'I’m Good (Blue)'
Ava MAX anyura ku itapi itukura
Abahanzi bo muri UKraine bahawe umwanya muri ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .