Byatangajwe na Spotify iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze.
Ni isabukuru yizihijwe ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2026. Hanahise hagaragazwa indirimbo 20 na album 20 ziganje cyane kuri uru rubuga.
Swift w’imyaka 36 y’amavuko yisanze ari nimero ya mbere, uduhigo twe dukomeza kwiyongera.
Yahise aba umuhanzi wa gatandatu wumviswe kuri uru Spotify n’abasaga miliyoni 101 buri kwezi.
Yaguwe mu ntege na mugenzi we Bad Bunny wabaye uwa kabiri. Ku mwanya wa gatatu haza Drake, akurikiwe na The Weeknd mu gihe Ariana Grande aza ku mwanya wa gatanu.
Bad Bunny, yaje no ku mwanya wa mbere nka nyiri album y’ibihe byose yumviswe cyane kurusha izindi. Yabikesheje album ye yitwa ‘Un Verano Sin Ti’ yasohoye mu mwaka wa 2022. Yakurikiwe na The Weeknd ufite album yitwa ‘Starboy’ yabaye iya kabiri.
Ed Sheeran afite album yitwa ‘÷ (Deluxe)’ yaje ku mwanya wa gatatu. Ku mwanya wa kane hari ‘SOUR’ ya Olivia Rodrigo mu gihe ku wa gatanu hagarukaho iya The Weeknd yitwa ‘After Hours’.
Indirimbo eshanu, z’ibihe byose kuri Spotify, zirimo "Blinding Lights” ya The Weeknd, "Shape of You" ya Ed Sheeran”, "Sweater Weather" ya The Neighbourhood, "Starboy" The Weeknd yafatanyije na Daft Punk, ndetse na "As It Was” ya Harry Styles.
Swift aherutse no kuyobora urutonde rw’abahataniye ibihembo byinshi mu bya ‘American Music Awards’ bya 2026.
Ahatanye mu bihembo umunani. Amaze kugira indirimbo 14 zabaye iza mbere ku rutonde rujyaho 100 zikunzwe cyane kurusha izindi kuri Billboard. Anafite ibihembo bya Grammy 14.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!