00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taikun Ndahiro yahakanye ibyo kwiyahura, ashinja DJ Lenzo kumunywesha urumogi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 September 2026 saa 11:54
Yasuwe :

Taikun Ndahiro uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano, yatakambiye Urukiko arusaba kurekurwa akajyanwa muri ‘Rehab’ aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye.

Ibi Taikun Ndahiro yabigarutseho mu iburanisha ry’urubanza rwe ryabaye ku wa 10 Nzeri 2026, aho Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko bumushinja icyaha cyo kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano ndetse n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ko ku wa 26 Kanama 2026, uyu musore yarezwe n’Umudaso witwa Jean Pierre ndetse n’umupolisi witwa Gasasira, bavuga ko bagiye iwe bahamagawe na Kubwayo Lenzo.

Kubwayo Lenzo uzwi nka DJ Lenzo yahamagaye inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gusanga Taikun Ndahiro yifungiranye mu nzu babanagamo, ari kugerageza kwitwikiramo imbere.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu gihe bari bagezeyo, Taikun Ndahiro yakubise Umudaso umugeri ndetse agerageza no gufungurira imbwa ye kugira ngo ibarye, gusa biranga.

Ku bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yasanzwemo igipimo cy’urumogi cya 280, ari na ho bwashingiye bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bugikomeje iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Mu kwiregura, Taikun Ndahiro yemeye ko yakoreshaga urumogi kuva muri Gicurasi 2025, icyakora avuga ko yatangiye urugendo rwo kurureka muri Mata 2026. Yasabye imbabazi z’igihe yamaze arukoresha, avuga ko yari azi ko ari icyaha.

Uyu musore yagaragarije Urukiko ko kuva yatangira urugendo rwo kureka urumogi, yagowe n’uko DJ Lenzo babanaga yarunywaga ndetse akanaruzana mu rugo, bikamusunikira kongera kurukoresha.

Ibi byatumye yigira inama yo gutandukana na DJ Lenzo, cyane ko ahamya ko nta kintu na kimwe yishyuraga mu rugo.

Taikun Ndahiro yagaragarije Urukiko ko nyuma yaje gusaba DJ Lenzo babanaga ko batandukana, ariko undi arabyanga. Yavuze ko icyo kibazo cyari cyaranageze no muri RIB, aho bandikiranye urupapuro rw’ibyo DJ Lenzo yagombaga gusohokana, ariko na bwo akanga kugenda.

Yagaragaje ko nyuma y’uko DJ Lenzo yanze kumuvira mu nzu, yasohoye ibintu bye asigamo igitanda, arangije atwika ibipapuro mu rwego rwo kumutera ubwoba kugira ngo akunde agende.

Mu gihe yari muri ibyo, Taikun yavuze ko yatunguwe no kubona abapolisi babiri n’Umudaso umwe mu rugo iwe, bamusaba ko bamwambika amapingu.

Icyo gihe ahamya ko habayeho gushyamirana kuko yabanje kwanga kuyambara.

Umwunganira mu mategeko we yagaragaje ko yanze guhita ayambara kuko bamusanze mu nzu yambaye akenda k’imbere gusa.

Taikun Ndahiro yagaragarije Urukiko ko ari we ubwe wafunguriye abashinzwe umutekano, ndetse ko atigeze abakubita nk’uko babimushinja. Yavuze ko iyo aza kuba yarabakubise, yari kuba akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa aho kuba icyo kwigomeka ku nzego z’umutekano.

Ati “Ibyo bise kwigomeka ni uko natinze kumva ibyo abapolisi bambwiraga byo kwambara amapingu.”

Umwunganira mu mategeko we yagaragarije Urukiko ko iyo aza kuba yarabakubise nk’uko babivuga, ikirego cye cyakabaye giherekejwe na raporo ya muganga.

Ku bijyanye no gushaka kwiyahura, Taikun Ndahiro yahakanye ko ari byo yari agambiriye, ahubwo avuga ko yari agamije gutera ubwoba DJ Lenzo kugira ngo ave mu nzu.

Ati “Iyo biba ibyo kwiyahura, nari gutwika umufariso twararagaho, ngacana gaz cyangwa nkakoresha insinga z’amashanyarazi. Ntabwo wakwiyahura ngo ucane impapuro!”

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 16 Nzeri 2026.

Taikun Ndahiro yahakanye ibyo kwiyahura, ashinja DJ Lenzo kumusunikira gukomeza kunywa urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages