Ni ibirori byabereye muri Jamaica ku wa 1-2 Kanama 2026. Byitabiriwe n’abo mu miryango y’impande zombi n’inshuti zabo za hafi bambaye imyenda yera.
Uyu mugore we yagiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yishimiye ibyabereye muri uwo muhango wo gusezerana kandi ko Imana yababaye hafi mu rugendo rwabo.
Ati “Ejo byari ibitangaza! Warakoze cyane mukunzi kongera gukora ubukwe nanjye nyuma y’imyaka 16 nk’uko nabishakaga. Ubukwe bwacu mu myaka 16 ishize buzandikwa mu mateka nka bumwe mu buhambaye bwabayeho ku Isi. Imana yabaye nziza kuri njye.”
Aba bombi bamaze igihe kini bakundana. Bashyingiranywe bwa mbere ku wa 30 Nyakanga mu 2010, nyuma y’imyaka myinshi yari ishize bakundana.
Kuva icyo gihe bagiranye ibihe byiza ndetse bagiye banakorana ibitaramo bitandukanye birimo icyo bise ‘T.I &Tiny: The Family Hustle’ n’icya ‘T.I &Tiny: Friends and Family Hustle’.
Babyaranye abana batatu ari bo King, Major na Heiress mu gihe buri wese afite abandi bana yabyaye mbere y’uko bakundana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!