00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

T-Brown yashatse gusambana na Fearless muri Studio

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 September 2013 saa 09:55
Yasuwe :

IGIHE twabandikiye inkuru y’uko Producer T-Brown yavuye mu Bisumizi kubera kutumvikana n’ushinzwe kwakira abakiriya (witwa Dakim), none twamenye amakuru y’imvaho ko impamvu nyamukuru yatumye ava mu Busumizi ari uko yangiwe gusambana n’umuraperi Fearless muri studio mu gihe cy’akazi.
Ibi byatangajwe n’uyu Dakim, wahisemo kumena amabanga yose akayashyira hanze kuri iki Cyumweru.
Dakim yavuze ko n’ubwo bitigeze bimenyekana bwose byabaye mu kwezi kwa gatanu. Yemeza kandi ko ari byo byabaye (…)

IGIHE twabandikiye inkuru y’uko Producer T-Brown yavuye mu Bisumizi kubera kutumvikana n’ushinzwe kwakira abakiriya (witwa Dakim), none twamenye amakuru y’imvaho ko impamvu nyamukuru yatumye ava mu Busumizi ari uko yangiwe gusambana n’umuraperi Fearless muri studio mu gihe cy’akazi.

Ibi byatangajwe n’uyu Dakim, wahisemo kumena amabanga yose akayashyira hanze kuri iki Cyumweru.

T-Brown ahakana aya makuru avuga ko atigeze ashaka kuryamana na Fearless

Dakim yavuze ko n’ubwo bitigeze bimenyekana bwose byabaye mu kwezi kwa gatanu. Yemeza kandi ko ari byo byabaye intandaro y’umwuka mubi hagati ye na T-Brown. Yavuze ko bikimara kuba byamenyeshejwe Riderman, nyir’iyi studio nuko baricara we Riderman na T-Brown ngo bacoce iby’ibi bibazo Dakim yakomeje kugirana na T-Brown ariko biburirwa umuti byanga gukemuka.

Asobanura iby’uku gushaka gusambana na Fearless kwa T-Brown, Dakim yavuze ko T-Brown yamaze amasaha agera kuri ane; kuva saa mbiri (8pm) kugeza saa sita (00 am) ari kumwe na Fearless muri studio nyamara nta ndirimbo bari gukora kandi hari abandi bari bategereje kwinjira muri iyi studio ngo bakore indirimbo, barimo producer First Boy nawe ukorera mu Bisumizi.

Yagize ati “T-Brown yashatse gusambana na Fearless muri studio sinabimwemerera, ndamubwira ngo watanze akanya abandi bagakora? Naramubwiye ngo natange umwanya yanga kuwutanga mpita ngenda ndakupa".

Akomeza agira ati “Ikintu twaje gupfa ni icyo cyo gushaka gusambana n’uwo mukobwa”.

Fearless akunze kuvugwaho kwambara utwenda tugufi mu bakobwa bazwi mu gice cy'imyidagaduromu Rwanda

Abajijwe gihamya yerekana ko koko bashakaga gusambanira muri iyi studio, Dakim yagize ati “Nta kintu bari barimo barakora kuva saa mbiri kugeza saa sita; uri umuntu uririmba waba wabirangije, ariko bo narinjiye nsanga bari gukorakoranaho banga no gusohoka…”.

Dakim yakomeje avuga ko mur iryo joro umwe hagati ya T-Brown na Fearless yashatse kujya hanze kwihagarika nuko Dakim abacamo urwaho ahita afata imfunguzo azimya amatara ku ngufu babona gusohoka.

Daskim avuga ko ibyo byaje guhita biba intandaro yo gucana umubano kwe na T-Brown, ari naho T-Brown yaje kubwira Dakim ati “Ngiye kukwereka ko guhera uyu munsi uri munsi y’ibirenge byanjye” nk’uko Dakim abyivugira.

Riderman umuyobozi w’iyi studio nawe yemeje aya makuru avuga ati “Iyo raporo narayihawe, kandi ibyo ntabwo biri mu muco nyarwanda”.

Riderman avuga ko yari yaramenyeshejwe ko T-Brown yari agiye gusambanira na Fearless muri studio ye

Riderman avuga ko T-Brown yamusabye ko Dakim yakwirukanwa kuko ngo abangamira imikorere myiza ye, ariko Riderman akavuga ko bidashoboka, agira ati “Nanjye narareby nsanga amakosa atari kuri Dakim ahubwo ari kuri T-Brown kuko Dakim yamubuzaga kurengera ku mahame n’amabwiriza ya studio kandi nibyo ashinzwe”.

Gusa aganira na IGIHE T-Brown yavuze ko ibyo bamuvugaho atari byo, ko atigeze ashaka gusambana na Fearless ahubwo ko bari bari mu kazi. T-Brown we yemeza ko yakomeje kugirana ibibazo na Dakim, akaba ari yo mpamvu yahisemo gusezera ku kazi.

Uretse ibi Riderman anavuga ko T-Brown yari atangiye kugira imyitwarire mibi irimo gusiba akazi uko yishakiye, kuzana imishinga yo mu yandi mastudio akayirangiriza mu Bisumizi no gukorera indirimbo abahanzi batishyuye.

Kugeza ubu T-Brown avuga ko nta yindi studio arimukiramo mu gihe amakuru yizewe ahamya ko hari studio nshya igiye gufungura imiryango muri Kigali T-Brown azakoreramo.

Mu Rwanda amastudio akunze kurangwa no kunywererwamo amatabi, inzoga ndetse akanasambanirwamo ari naho hakunze kuviramo ko abatunganya indirimbo batereramo inda abahanzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages