Stromae yavuze ko yaciye mu bizazane ubwo yiteguraga urugendo rw’amateka yagiriye mu Rwanda kuwa 16 Ukwakira 2015.
Mu bibazo yagize harimo uburwayi bwa malaria bwamufashe ubwo yari muri Congo yitegura guhita aza mu Rwanda bigatuma ahita asubizwa mu Bubiligi kuvurirwayo adasoje ibitaramo yari yateguye.
Stromae yumvikana muri filime mbarankuru «Malaria Business» asobanura ingaruka zikomeye yatewe n’umuti witwa Lariam abaganga bamuhaye kubera malaria yamufatiye muri Afurika. Yavuze ko yagize ibibazo bikomeye byanatumye asubira mu bitaro mu minsi ishize.
Purepeople yatangaje ko filime «Malaria Business» yakozwe na Bernard Crutzen, igomba kuzatambuka kuri France Ô saa yine n’iminota 55 [20h55] mu ijoro ryo kuwa 29 Ugushyingo 2017.
Mu gace gato k’iyi filime katambutse ku rubuga rwa Purepeople, Stromae yagize ati “Nagize ingaruka zikomeye nakomoye kuri Lariam”. Yongeyeho ko byanamusigiye ingaruka mbi z’imitekerereze.
Yagize ati “Ibi byaje muri Kamena 2015. Ni mu gihe nari mu rugendo rw’ibitaramo nakoreye muri Afurika. Nari naniwe, nari nacitse intege. Imbaraga bampaye ni Lariam. Mu bitaramo ntabwo numvaga uwo munaniro, sinasinziraga, byari bikomeye…”
Stromae yashimangiye ko mu bibazo byose yahuye nabyo muri iyi myaka ibiri ishize iyo atagira umuvandimwe we Luc Junior Tam ngo byari kumukomerera cyane. Ati “Ibyo mvuga ndabishimangira. Iyo murumuna wanjye atahaba, ndatekereza ko uyu munsi nshobora kuba ntari kubavugisha.”
Yongeyeho ati “Yari azi neza ko hari ikintu kitagendaga neza. Ndahamya ko iyo atahaba nari kuba narayahuye muri ririya joro. Icyo ndagishimangira.”
Stromae yatangiye gusubirana ingufu! Mu mpera z’icyumweru gishize, Coralie Barbier yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe n’umugabo we Stromae nyuma y’iminsi myinshi yari ishize uyu muhanzi akomerewe n’uburwayi ndetse atagaragara mu bikorwa byo gufasha abahanzi gukora indirimbo nk’uko byari bimeze mbere.



















TANGA IGITEKEREZO