Iyi album ya munani ya Burna Boy yayise ‘No Sign of Weakness’. Iriho indirimbo 16. Izajya hanze ku wa 11 Nyakanga 2025. Stromae agaragara kuri iyi album mu ndirimbo ye na Burna Boy bise “Pardon”.
Abandi bagaragara kuri iyi album ya Burna Boy, barimo Mick Jagger, umuyobozi w’itsinda ryamamaye mu njyana ya Rock, The Rolling Stones. Uyu muhanzi bahuriye mu ndirimbo bise “Empty Chairs”.
Undi ni umuraperi Travis Scott bahuriye mu ndirimbo bise “TaTaTa”, imaze iminsi igiye hanze, ndetse na Shaboozey ukorera umuziki muri Amerika ariko ufite inkomoko muri Nigeria, bahuriye mu ndirimbo bise “Change Your Mind”. Shaboozey azwi cyane mu njyana ya Country Music ndetse yamamaye mu ndirimbo yise ‘Tipsy’ n’ubu iri mu zigezweho kuri Billboard Top 100.
Mu gihe iyi album izaba yagiye hanze Burna Boy azahita atangira ibitaramo byo kuyimenyekanisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!