00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stromae azagaragara kuri album nshya ya Burna Boy

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 July 2025 saa 10:26
Yasuwe :

Umuririmbyi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, Paul Van Haver [Stromae], yashyizwe kuri album nshya umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Burna Boy, yitegura gushyira hanze.

Iyi album ya munani ya Burna Boy yayise ‘No Sign of Weakness’. Iriho indirimbo 16. Izajya hanze ku wa 11 Nyakanga 2025. Stromae agaragara kuri iyi album mu ndirimbo ye na Burna Boy bise “Pardon”.

Abandi bagaragara kuri iyi album ya Burna Boy, barimo Mick Jagger, umuyobozi w’itsinda ryamamaye mu njyana ya Rock, The Rolling Stones. Uyu muhanzi bahuriye mu ndirimbo bise “Empty Chairs”.

Undi ni umuraperi Travis Scott bahuriye mu ndirimbo bise “TaTaTa”, imaze iminsi igiye hanze, ndetse na Shaboozey ukorera umuziki muri Amerika ariko ufite inkomoko muri Nigeria, bahuriye mu ndirimbo bise “Change Your Mind”. Shaboozey azwi cyane mu njyana ya Country Music ndetse yamamaye mu ndirimbo yise ‘Tipsy’ n’ubu iri mu zigezweho kuri Billboard Top 100.

Mu gihe iyi album izaba yagiye hanze Burna Boy azahita atangira ibitaramo byo kuyimenyekanisha.

Stromae azagaragara kuri album nshya ya Burna Boy
Burna Boy agiye gushyira hanze album ya munani yahurijeho abahanzi bakomeye barimo na Stromae ukomoka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages