Mu gihe benshi bitegura uyu munsi, abakunzi b’imyidagaduro bari gushyushya ubwonko bashakisha aho bazasohokanira n’abakunzi babo.
Mu gusubiza abaria bashakisha aho bazasohokera, IGIHE yabateguriye inkuru ikubiyemo ibitaramo byafasha abantu aho basohokanira n’abakunzi babo banaryoherwa n’umuziki.
Gen-Z Comedy ni yo ya mbere igiye kwinjiza abantu muri St Valentin
Ibitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy ni byo bigeye kwinjiza abakundana mu bihe bya ‘St Valentin’ cyane ko bafite igitaramo ku za 12 Gashyantare 2026.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali, abazacyitabira bazasusurutswa n’abanyarwenya batandukanye barimo Muhindee, Soloba,Umushumba, Dudu n’abandi.
Abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’abarimo Makanyaga Abdoul na Rumaga Junior.
The Ben na Bruce Melodie bazaba bari i Kampala
Mu minsi ibiri ikurikirana, The Ben na Bruce Melodie bategerejwe gususurutsa abakunzi b’umuziki wabo batuye i Kampala, aho bazataramira bafatanyije n’abandi bahanzi nka Shaffy n’abandi banyuranye.
The Ben ategerejwe gutaramira ahitwa muri Mezo Noir ku wa 14 Gashyantare 2026 mu gihe Bruce Melodie we azataramira ahitwa ‘The Governor Club’ ku wa 15 Gashyantare 2026.
Aba bahanzi bagiye gutaramira muri Uganda, bategerejwe mu bitaramo bizenguruka Igihugu bazakorana mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Princess Lover ategerejwe i Kigali
Princess Lover uzwi cyane mu ndirimbo ‘Mon Soleil’ ategerejwe mu gitaramo cyo kwifatanya n’abakundana kizabera muri ‘Mövenpick Hotel’ i Kigali ku wa 14 Gashyantare 2026.
Nicole Nérêt wamamaye nka Princess Lover yavukiye mu birwa bya Martinique ku wa 3 Nzeri 1978, akaba umwe mu bahanzi batangiye bakiri bato dore ko yatangiye mu 1992.
Icyakora aza kugira izina rikomeye mu 2003 ubwo yari amaze gusohora indirimbo yatumye aba ikimenyabose ya ‘Mon Soleil’.
Kwinjira mu gitaramo cy’uyu muhanzi uzwi kuri album zirimo ‘Juste Moi Part 1’ yasohoye mu 2003 na ‘Tous mes rêves’ yasohoye mu 2007, bizaba ari ibihumbi 150Frw ku muntu umwe, ibihumbi 250Frw ku bakundana basohokanye abo bose bakazahabwa umuvinyo wo kunywa.
Abifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro bo bizaba ari uguhera miliyoni 1-10Frw bitewe n’ibyo uzagura itike azahabwa.
Kidum na Massamba Intore batumiwe gushyigikira Yvan Muziki
Umuhanzi Yvan Muziki umaze kuba umwe mu bamaze kumenyekana mu muziki Nyarwanda, agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise “Inganzo Ntahangarwa” azamurika mu ijoro rizabanziriza umunsi wahariwe abakundana.
Ni album azamurikira kuri Kigali Universe ku wa 13 Gashyantare 2026 akazagitaramanamo n’abahanzi yatumiye nka Massamba Intore, Marina, Jules Sentore, Kidum n’abandi banyuranye.
Umunyarwenya Michael Sengazi agiye gususurutsa abakundana
Ku wa 14 Gashyantare 2026 ahitwa Lemon Kigali hategerejwe igitaramo cy’urwenya cyateguwe na Michael Sengazi uzakora igitaramo cye bwite ‘One man show’ yise ‘Kigali We Share Love’.
Michael Sengazi uri mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda, ni gake akora igitaramo cye wenyine, ari na cyo agiye gukora ku munsi wahariwe abakundana.
Choeur International yateguje igitaramo
Korali Choeur International yateguje igitaramo gikomeye ku munsi w’abakundana, kizabera muri M Hotel ku wa 14 Gashyantare 2026.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw ku muntu umwe uzaba yicaye mu myanya isanzwe, ibihumbi 15Frw ku muntu umwe uzaba yicaye mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 25Frw ku bakundana bazaba bicaranye mu myanya y’icyubahiro.
Ruti Joel agiye gutaramira abakunzi b’umuziki gakondo
Ruti Joel agiye gutaramira abakunzi b’umuziki gakondo bakundana bazaba basohokeye ahitwa Bicu Lounge ku wa 13 Gashyantare 2026.
Uyu muhanzi umenyerewe mu muziki gakondo, kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 20Frw.
Yvanny Mpano na Sano Panda na bo babukereye
Yvanny Mpano na Sano Panda bagiye guhurira mu gitaramo kizabera ahitwa Sunset Village i Kanombe mu Busanza ku wa 14 Gashyantare 2026.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 25Frw ku muntu umwe mu gihe abakundana bazahasohokana bizaba ari ibihumbi 40Frw.
Social Mula agiye gutaramira i Kigali
Social Mula na Amandah Darling bagiye guhurira mu gitaramo kizabera muri Paddock Lounge ku wa 14 Gashyantare 2026.
Ni igitaramo kizayoborwa na MC Tino n’abahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Kelly, DJ Lou n’abandi banyuranye.
DJ Pius uzaba wizihiza isabukuru ye azataramira muri Amerika
Ku wa 13 Gashyantare 2026, DJ Pius azaba yizihiza isabukuru ye y’amavuko mu gitaramo azakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni igitaramo cyateguwe na sosiyete yitwa ‘Innox Entertainment’ isanzwe itegura ibitaramo by’abahanzi b’Abanyarwanda bakunze gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!