00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

St Valentin yahumuye: Menya bimwe mu birori wasohokanamo umukunzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 February 2024 saa 06:32
Yasuwe :

Tariki 14 Gashyantare ku Isi yose iba ari umunsi udasanzwe mu bakundana, usanga benshi bashaka ahantu basohokana abakunzi kugira ngo bagirane ibihe bitazibagirana mu rugendo rw’urukundo rwabo.

Muri uyu mwaka, uyu munsi wahuriranye n’uw’akazi, ibyatumye ibirori byo kuwizihiza birumba, icyakora nubwo bitateguwe ku bwinshi, IGIHE yagerageje gukusanya aho bizabera mu rwego rwo kurangira abakundana aho bazajya gucinyira akadiho bizihiza urwo bakundana.

Aba mbere bamaze kwambuka Gatuna

Aba mbere mu bifuza kwizihiriza umunsi wa ‘St Valentin’ mu birori bikomeye, bamaze kwambuka umupaka wa Gatuna n’indi yerekeza i Kampala, aho The Ben afite igitaramo ku wa 14 Gashyantare 2024.

Iki gitaramo The Ben yatumiwemo n’umunyarwenya Alex Muhangi byitezwe ko kizitabirwa n’abanyarwenya batandukanye ndetse n’abahanzi barimo Sheebah Karungi.

Ni igitaramo imyiteguro yacyo igeze kure ndetse abari kugitegura batangaje ko ameza yose ateye mu myanya y’icyubahiro yamaze kwishyurwa.

Hateguwe umugoroba wo kuragiza Imana urukundo rw’abubatse ingo

Itorero Guerison des Ames riyobowe na Apôtre Sosthene Serukiza ryateguye umugoroba wabubatse ingo uzaba kuri uyu wa 14 Gashyantare, umunsi mpuzamahanga wahariwe abakundana.

Uwo mugoroba watumiwemo abubatse ingo muri iri torero ndetse n’abandi bo hanze yaryo bakaba badakumiriwe.

Ni umugoroba wateguwe ku buryo abatumiwe bazasangira, bakaganira. Insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwanjye nawe mu gukomeza umuryango”.

Mu minsi ishize ni bwo Apôtre Serukiza yakiriye umuryango wa Rev. Alain Numa mu muryango ‘Guerison des Ames’, amuha inshingano zo kuyobora abubatse ingo muri iri torero.

Tuganira na Rev. Alain Numa, yagize ati “Aha hanze hameze nabi, gatanya ziravuza ubuhuha, biteye ubwoba. Mperuka imibare yo muri 2019-2020 aho u Rwanda rwari rugeze kuri 19% za gatanya, ubwo inyuma ya Covid murumva ko imibare dushobora kuba turiho irenze aho.”

Hari abamaze gutegura itike ibajyana i Gisenyi ku mazi

Bamwe mu bakundana bakunze gusohokana ku mahumbezi y’amazi, batangiye gutegura itike igomba kubajyana i Gisenyi ku mazi, aho bazataramirwa na Dr Claude tariki ya 14 Gashyantare.

Dr Claude uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yateguje abakunzi be igitaramo agiye gukorera mu Karere ka Rubavu ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu ahitwa ‘Saga Bay Club’.

Uyu muhanzi wubatse izina mu ndirimbo nka ‘Baramujyanye’, ‘Igikara’, ‘Succès’ n’izindi, yemereye IGIHE ko agiye kongera gutaramira mu Rwanda aho yaherukaga mu 2015.

Shaddyboo na Danny Nanone bagiye gutaramira abakundana

Abakundana bakunze kwizihirwa n’umuziki wo mu kabyiniro bateguriwe ibirori bizabera ahitwa Green Lounge ku Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali ku wa 14 Gashyantare 2024.

Ni ibirori bizaba biyobowe na Shaddyboo mu gihe abazabyitabira bo bazaba basusurutswa na Danny Nanone mu gihe DJ Phil Peter ari we uzaba avanga imiziki.

Okkama agiye gutaramira abakundana

Okkama uri mu bahanzi bashya ariko kandi bagezweho mu muziki w’u Rwanda yateguriye abakunzi be umugoroba w’umuziki. Azaba azabasusurutsa, abumvisha umurya wa gitari.

Ni igitaramo uyu musore yise ‘Valentine’s Acoustic Show’, akazagikorera ahitwa ‘Rubangura Luxury Apartments’ tariki ya 14 Gashyantare 2024.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 15 Frw ku muntu umwe uzaba yahasohokeye, mu gihe abakundana bazahasohokera bo bazishyura ibihumbi 30 Frw, bose bagahabwa icyo kunywa.

Ku rundi ruhande, abakundana bifuza kuzasangirira amafunguro ya nijoro muri iki gitaramo bazaba bishyura ibihumbi 50 Frw.

Mike Kayihura na Kivumbi bagiye guha abakundana ‘St Valentin’

Mike Kayihura na Kivumbi King bagiye gutaramira ahitwa ‘Atelier du Vin’ mu gitaramo giteganyijwe mu ijoro ryo ku wa 14 Gashyantare 2024, kwinjira bikazaba ari ibihumbi 35 Frw.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaririmbamo itsinda rya ‘Milly’s Band’, gitaramiremo abahanzi nka Kivumbi na Mike Kayihura mu gihe imiziki izaba ivangwa n’abarimo DJ Tyga na DJ Flexx.

Iri tsinda, Kivumbi na Mike Kayihura bazatarama kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro mu gihe nyuma yaho ari bwo DJ Tyga na DJ Flexx bazaba basusurutsa abakunzi b’umuziki bazahasohokera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages