Iyi moto yamuritswe ku wa 14 Kanama 2026 mu gikorwa cyabereye kuri Stand ya Spiro mu Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Cyitabiriwe n’abakora muri Spiro bamwe mu bakiliya bayo, abafatanyabikorwa bayo ndetse n’abandi bari bitabiriye imurikagurisha.
Ubuyobozi bwa Spiro buvuga ko EKON M1 V3 yakozwe hashingiwe ku kuba u Rwanda ruzwi nk’Igihugu cy’Imisozi Igihumbi kuko imiterere yarwo irangwa n’imisozi.
Rufite imiterere kandi itandukanye y’imihanda, ku buryo rukenera ibinyabiziga bifite ubushobozi bwo guhangana n’iyo miterere.
Bituma hakenerwa ibinyabiziga bikomeye kandi bifite ubushobozi bwo kwikorera nk’imitwaro ndetse byatumye iyi moto nshya ya Spiro ihabwa izina rya ‘Moto y’Imisozi Igihumbi.’
Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Amit Chawla, yagize ati “Iyi moto itandukanye n’izindi twari dusanzwe dushyira ku isoko. Iyo twarebye ibyo abamotari bacu bahura na byo buri munsi, kuva ku kugenda mu misozi n’imiterere kugeza ku gukenera moto ihendutse kandi yoroshye kuyitaho. Ekon M1 V3 ni yo gisubizo.”
Bamwe mu bamotari batwaye iyi moto ku ikubitiro bavuga ko ifite imiterere itandukanye n’izindi SPIRO yashyize ku isoko mbere.
Mfashwenimana Amiel ati “Izindi moto hari ukuntu iyo ugeze ahantu hazamuka cyangwa mu muhanda mubi, ishobora gukora hasi. Ariko EKON M1 V3 yo ni ndende bihagije niyo wanyura mu mihanda irimo ibinogo ntikora hasi. Iyo niyo nziza ku mihanda yacu.”
EKON M1 V3 ishobora gufasha uyikoresha kuzigama amafaranga agera kuri 35% ugereranyije n’ukoresha moto ya lisansi biri ku rwego rumwe.
Ibikoresho byayo byo gusimbura na byo bishobora kugura amafaranga make ku kigero kigera kuri 40%, bikagabanya ikiguzi cyo kuyitaho no kuyikoresha.
Spiro igaragaza mu myaka itatu ishize yakomeje gushora imari mu kubaka no kwagura ibikorwa remezo by’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi mu Rwanda harimo sitasiyo zo kongera umuriro muri batiri hirya no hino mu gihugu.
By’umwihariko hari ‘mega stations’ nini cyane zirindwi ziherutse gutangizwa.
Spiro iteganya gukomeza kumenyekanisha EKON M1 V3 hirya no hino mu gihugu, kugira ngo abatwara moto n’abandi babyifuza babashe kuyimenyaho amakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!