Sonia Rolland yatoye agatege nyuma y’iminsi afite uburwayi bwatumye ahagarika gufata amashusho ya filime

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Nzeri 2020 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, Sonia Rolland Uwitonze, amaze iminsi atorohewe n’uburwayi bwa ‘Dengue’ bujya kumera nka Malaria, buterwa no kurumwa n’umubu.

Rolland w’imyaka 39 yafashwe n’ubu burwayi ubwo yari arimo gufata amashusho y’igice cya kabiri cya filime yakinnyemo yitwa "Tropiques Criminels’. Ibimenyetso by’ubu burwayi birimo ko uwanduye agira umuriro mwinshi, akaribwa umutwe, akaruka, n’ibindi.

Ibi nibyo Sonia Rolland yari afite, bituma adakomeza akazi yari arimo. Yanditse kuri Instagram ati "Nta muntu n’umwe nifuriza ko yarwara Dengue."

Nyuma y’iminsi irindwi ari kuruhuka, yavuze ko ubu ameze neza nta kibazo, ndetse ko agiye gukomeza akazi ko gufata amashusho yari yahagaritse.

Sonia Rolland ni umwe mu bakinnyi b’imena muri iyo filime y’uruhererekane inyuzwa kuri televiziyo ya France 2. Ayigaragaramo we na Béatrice de la Boulaye, bombi ari abapolisi. Rolland aba yitwa Melissa Sainte-Rose naho Béatrice de la Boulaye yitwa Gaëlle Crivelli.

Muri ’Tropiques Criminels’, Melissa Sainte-Rose aba ari umugenzacyaha ukomoka mu Birwa bya Martinique, ari umugore udafite umugabo, w’abana babiri bakibyiruka. Yisanze ayobora umutwe w’intagondwa mu murwa atari yarigeze anakandagizamo ikirenge.

Gaëlle Crivelli we yavukiye kuri uwo murwa, awuzi wose mu mutwe. Ni umugore utagira ubwoba, ukarishye kandi utagira icyo atinya, wihagararaho kandi akavuga icyo atekereza.

Sonia Rolland yagaragaye no mu zindi filime zubatse izina zirimo Une vie ordinaire (2016), Midnight in Paris (2011), Léa Parker (2004 – 2006), Madame (2017), Toussaint Louverture (2012) n’izindi.

Sonia Rolland yari amaze igihe arwaye
Sonia Rolland yavuze ko yongeye kugarura ubuyanja nyuma y'igihe arwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .