Somi, Umunyarwandakazi ukorana na Sony Music yashyizwe mu bahatanira Grammy Awards

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Ugushyingo 2020 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Laura Kabasomi Kakoma umaze kubaka izina nka Somi, ufite inkomoko mu Rwanda yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2021.

Abahatanira ibihembo batangajwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2020.

Somi w’imyaka 39 abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ibyishimo bye, ashimira abategura Grammy Awards kuba bamushyize ku rutonde rw’abahatanira ibihembo.

Yagize ati” Uyu munsi nashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best Jazz Vocal Album’, Ibyishimo byandetse sinshobora guhagarika amarira y’ibyishimo.”

Aya magambo yakurikiwe no gushimira buri wese wamubaye hafi mu rugendo rwa muzika ye.

Album y’uyu muhanzikazi yitwa ‘Holy Room’ yatoranyijwe mu cyiciro cya Best Jazz Vocal Album ihatanye n’izindi enye zirimo; Ona ya Thana Alexa, ‘Secrets Are the Best Stories’ ya Kurt Elling yakoranye na Danilo Pérez, ‘Modern Ancestors’ ya Carmen Lundy na ‘What’s the Hurry’ ya Kenny Washington.

Ibihangano bihatanira ibihembo bigomba kuba ari ibyakozwe hagati ya tariki ya 1 Nzeri 2019 kugeza tariki 31 Kanama 2020.

Somi ni umuririmbyi ukomoka mu Rwanda ariko wavukiye akanakurira i Champaign, Illinois ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yamamaye cyane mu njyana ya Jazz ndetse afitanye amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Sony Music basinyanye muri Kanama 2013, i New York, aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika.

Aheruka gutaramira mu Rwanda mu 2018, mu gitaramo cyo kwishimira igihembo gikomeye cya NAACP Award yegukanye no gususurutsa Abanyarwanda yifashishije umwimerere w’injyana ya Jazz aririmba.

Iki gitaramo cyanyuze benshi bakitabiriye barimo na Madamu Jeannette Kagame. Somi yerekanye ubuhanga bwe aririmba indirimbo zitandukanye kuri albums zirindwi yari amaze gukora kuva yatangira umuziki mu 2003. Harimo indirimbo ziri kuri album yitwa ’Petite Afrique’ yari aherutse gusohora, ibara inkuru y’imibereho mu gace yimukiyemo ka Harlem kamaze kwiyubaka muri iki gihe mu Mujyi wa New York nubwo kabitse amateka asharira ku bisekuruza by’abirabura bahabaye.

Icyo gihe Somi yanyuzagamo akitsa akavuga ko yishimiye kuririmbira ku ivuko nyuma y’igihe kirekire kuko yabiherukaga mu mwaka wa 2010 aho yari yatumiwe mu iserukiramuco rya FESPAD ryabereye kuri Stade Amahoro.

Uyu muririmbyi ukomeye w’imyaka 39 ni mwene Dr. Ibulaimu Kakoma na Elizabeth Nyarubona Kakoma; akaba afite inkomoko ku mubyeyi w’Umugande n’Umunyarwandakazi.

Mu by’amashuri, Somi afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhanzi, yavanye muri New York University’s Tisch School of the Arts.

Indirimbo Holly room yanitiriye Album ye iri guhatana muri Grammy Awards 2021

Somi ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda ni umuhanzi ukomeye ku Isi mu njyana ya Jazz
Iki gitaramo cyabereye mu busitani bwa Marriot Hotel kitabiriwe n'abantu benshi
Cécile Kayirebwa ari mu bitabiriye igitaramo cya Somi i Kigali
Madamu Jeannette Kagame ari mu bitabiriye igitaramo Somi yakoreye i Kigali mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .