Ibi uyu munyarwenya yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aha akaba yasubizaga abibazaga ko yaba yarirukanywe ku ngufu muri Uganda nyuma yo kuhafatirwa akora ibinyuranye n’amategeko.
Abavugaga ibi babishingiraga ku kuba uyu munyarwenya yaragiye muri Uganda n’imodoka ariko yataha agatega indege kandi mashusho yafatiwe ku kibuga cy’indege akaba yaragaragaye ari kumwe n’abapolisi ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Icyakora nubwo hari amakuru yavugaga ko yaba yarirukanywe ku ngufu muri Uganda, Soloba yabihakanye ahamya ko yafashwe kubera amakosa yari yakoze, icyakora avuga ko nyuma yo kwigishwa yarekuwe agataha anagiriwe inama z’uko yakwitwara ubutaha.
Ati “Hari ibyo nza gusimbuka ariko icyo nakubwira ni uko bariya ba Polisi ibyo twaganiraga ari uko filime yanjye hari ibyo nazakinira ku kibuga cy’indege.”
Uyu musore yavuze ko nta kintu cyari gutuma bamwirukana muri Uganda kuko ibyo yakoze bitari bigize n’icyaha kuko nta na dosiye yakorewe wenda ngo abe yagezwa imbere y’ubutabera.
Ati “Njye ukuntu bimeze, nazanye na bagenzi banye n’imodoka mbanza guca ku mupaka, ndongera nsubirayo kuko hari ibyo nari nibagiwe mu kugaruka mba aribwo nza n’indege. Rero ntabwo bari bunyirukane ngo mbashe gusubirayo.”
Soloba yafatiwe muri Uganda ku wa 18 Nyakanga 2025 aza kurekurwa ku wa 20 Nyakanga 2025. Kuri ubu yamaze gutaha mu Rwanda ndetse yatangiye kwitegura gushyira hanze igice cya mbere cya filime ‘Amahanga arahanda’ yari yagiye kuhakorera.
Uyu munyarwenya yavuze ko yitegura gushyira hanze igice cya mbere cy’iyi filime bitarenze ku wa 5 Kanama 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!