00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Social Mula yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga ukuboko (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 2 March 2019 saa 06:02
Yasuwe :

Umuhanzi Mugwaneza Lambert [Social Mula] yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka yaraye ibaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu.

Iyi mpanuka yabereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, ubwo Social Mula na bagenzi be bari bavuye mu gitaramo yakoreye mu kabari kitwa Bahaus i Nyamirambo.

Imodoka barimo yagonganye n’indi, irangirika mu buryo bukabije gusa ku bw’amahirwe nta wagize ikibazo gikomeye.

Abinyujije kuri Instagram yagize ati “Ibi byabaye mu ijoro ryashize, Mana ndagushimiye ko Njyewe hamwe n’abo twari kumwe nta kibazo gikomeye twagize nyuma y’iyi mpanuka.”

Social Mula n’abo bari kumwe bahise bajya kwa muganga babavura ibikomere bito bagize ubundi barataha.

Impanuka yari ikomeye
Imodoka yari ibatwaye yangiritse
Imana yakinze ukuboko ntawahasize ubuzima
Ikirahuri cy'imodoka barimo cyangiritse cyane
Social Mula yahise ajyanwa kwa muganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages