00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sinatsindiye igihembo ariko natsindiye abafana - Boukuru kuri ‘The Voice Afrique’ yitabiriye agasezererwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 August 2026 saa 05:52
Yasuwe :

Boukuru Christiane uherutse kwitabira irushanwa rya ‘The Voice Afrique Francophone’ agasezererwa mu buryo atanyuzwe, yavuze ko nubwo atabashije gutahana igikombe, yatahanye intsinzi y’imitima y’abakunzi b’umuziki.

Boukuru yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yabazwaga uko yakiriye gusezererwa mu irushanwa rya ‘The Voice Afrique Francophone’, ahamya ko nubwo ataryegukanye, yegukanye imitima y’abakunzi b’umuziki.

Uyu mukobwa yavuze ko uretse abafana, no kwitabira iri rushanwa ubwabyo ari intsinzi kuri we, kuko byari inzozi ze kuva mu bwana.

Ati “The Voice Afrique Francophone ni urubuga rwiza rwo gufasha abafite impano. Kuva mu bwana nararikurikiranaga kandi zari inzozi zanjye kuzaryitabira. Rimwe na rimwe umuntu ashaka kuryitabira ariko ntabone uburyo. Kuba naragaragaye kuri ruriya rubyiniro ubwabyo nari namaze gutsinda.”

Nubwo atavuze ko yibwe, Boukuru yavuze ko atiyumvisha neza uburyo yasezerewemo.

Ati “Nubwo nari nakoze neza, nagize ibyago sinabasha gushimisha akanama nkemurampaka, nsezererwa gutyo.”

Boukuru wari wabashije kugera muri ‘Battle Audition’ yasezerewe na Esmel. Nyuma y’uku gusezererwa, hari abaketse ko yaba yararenganyijwe, cyane ko uwamutsinze, Esmel, akomoka mu gihugu kimwe n’uwari umutoza wabo, Josey, bombi bakaba bakomoka muri Côte d’Ivoire, ari na ho iri rushanwa ryaberaga.

Boukuru Christiane yirinze kwemeza ko yaba yaribwe, ariko yavuze ko atizeye neza niba ibyavuye mu irushanwa byagenze mu mucyo uko bikwiye.

Ati “Ntekereza ko hari izindi mpamvu zabaye. Ntekereza ko bitanyuze mu kuri guhagije. Ibyo ni ibyo nkeka, ariko wasanga nanjye narakoze nabi wenda. Ntabwo byanciye intege kuko nzi ko nakoze neza. Ntabwo natsindiye igihembo, ariko natsindiye abafana, natsindiye imitima y’abantu.”

Ku rundi ruhande, Boukuru ari mu myiteguro y’igitaramo cye yise ‘Sonoria’, yifuza ko cyajya kiba buri gihembwe.

Iki gitaramo kizaba ku wa 29 Kanama 2026, muri Mundi Center, aho azataramira abakunzi b’umuziki.

Boukuru ari kwitegura igitaramo 'Sonorio' ateganya kujya akora buri gihembwe
Boukuru yahishuye ko nubwo ategukanye igihembo muri The Voice Afrique ariko yishimiye kuba yararyungukiyemo abafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages