Abasore bagize itsinda ribyina rya Sick City Entertainment bateguye igitaramo cyo kubyina bise “It’s All About Dance” kizabera muri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2013.
Kizatangira saa kumi z’umugoroba kigeze saa mbiri z’umugoroba (4:00 PM - 8:00 PM).
Iki gitaramo kizaba kirimo ababyinnyi bagenzi babo bo mu Burundi ari bo Agatick Dance, Skank Nation na M.L.G (Steezy-Steez&Dave Astateur).
Hazaba kandi harimo abahanzi ari bo Snipers Crew, Phantoms, Spartans Crew na Brytfantasy Crew.
Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bagize iri tsinda yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo.
Bijeje abafana ko iki gitaramo kizaba ari cyiza. Tariki 9 Kanama, aba babyinnyi bazaba bari i Bujumbura mu Burundi, aho bazakorera ikindi gitaramo.
Indirimbo nshya Zana Inkwano Sick City Entertainment bateganya kugaragaramo:



















TANGA IGITEKEREZO