Uyu mukobwa w’imyaka 24 ari kumwe na Dominique Alonga na we wo mu Rwanda washinze ’Imagine We’. Sherrie yashyizwe kuri uru rutonde nyuma y’uko yahawe igihembo cya MTV Video Music Awards ku itariki ya 21 Kanama 2018.
Urutonde ruzwi nka ‘100 Most Influential Young Africans’ rumaze imyaka itatu rukorwa na Africa Youth Awards, rwatangajwe bwa mbere muri 2016. Kuva icyo gihe kugeza ubu ruba buri mwaka.
Ubu ruhurije hamwe abo mu bihugu 26, abagiraneza[philanthropists], abakinnyi mu mikino inyuranye, impirimbanyi, abahanzi, abakomeye mu itangazamakuru rigezweho,abanyapolitike n’abandi mu byiciro icumi.
Prince Akpah, Perezida wa Africa Youth Awards itoranya abajya kuri uru rutonde yavuze ko muri 2018 babonye abantu bashya 90 mu gihe abagera kuri 43 ari abagore.
Yasobanuye ko abashyizwe kuri uru rutonde bizwiho mu buryo buhagije hagendewe ku bikorwa byabo bwite n’ibyo bakoranye n’abandi mu matsinda mu nzira yo kwerekana isura nziza ya Afurika ku Isi.
Mu bantu bashya bari kuri uru rutonde, harimo Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kuzenguruka imigabane yose kubera impano ye mu kwerekana imbyino gakondo zo muri Afurika no kwigisha kubyina.
Uretse ibyo kubyina, Sherrie Silver asanzwe afite ibindi bikorwa bikomeye byo gufasha imfubyi n’abatishoboye mu Rwanda abicishije mu muryango yashize.
Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu[Bobi Wine] umaze iminsi afunzwe na we agaragara kuri uru rutonde. Mu bandi bashyizwe kuri uru rutonde harimo ni Umunya-Togo Farida Bemba Nabourema, Mohamed Salah wo mu Misiri, Davido, ABD Traore wo muri Guinea, Xtian Dela wo muri Kenya, Cassper Nyovest wo muri Afurika y’Epfo, Ali Kiba wo muri Tanzania n’abandi.
Mu bakiri bato cyane bari kuri uru rutonde, harimo umuhanzi Nasty C wo muri Afurika y’Epfo ndetse na rwiyemezamirimo Wadi Ben-Hirki wo muri Nigeria; aba bose bafite imyaka 21.
Ibihugu bifitemo abantu benshi ni Nigeria[20], Afurika y’Epfo[17, Ghana[12] na Tanzania ifitemo umunani.



















TANGA IGITEKEREZO