Iki kiganiro kizaba ku wa 9 Werurwe 2019 muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Kigali, guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbili z’ijoro. Kizaba kigamije kubaka icyizere mu bazacyitabira.
Sherrie Silver w’imyaka 25, yatumiwe nk’umwe mu bashyitsi b’imena uzaba ari muri iyi nama nyunguranabitekerezo, azatanga n’ikiganiro kubazaba bitabiriye.
Muri iki kiganiro Sherrie Silver azahuriramo na Kelebogile Sephoti wigisha ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza Nyafurika y’imiyoborere, ALU, na Gloria Kamanzi Uwizera uyobora Glo Creations.
Sherrie yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Bwongereza. Ni umubyinnyi wabigize umwuga wakoranye n’abahanzi batandukanye bakomeye ku Isi.
Mu bo bakoranye harimo Tiwa Savage, RunTown, Sean Paul, Ice Prince, Wizkid n’abandi. Aherutse kwamamara mu buryo bukomeye ubwo yagaragaraga mu ndirimbo ya Childish Gambino yitwa ‘This is America’.
Iyi ndirimbo yabyinnyemo umwaka ushize iherutse kwegukana ibihembo bine muri Grammy Awards.
Aherutse kugirwa Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD). Icyo gihe yanahuye na Papa Francis, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani ndetse na Perezida wa Repubulika y’Abadominikani.


















TANGA IGITEKEREZO