00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheilah Gashumba, Selector Jay na DJ Marnaud mu bo DJ Spinny yiyambaje mu gitaramo cye ‘Spinny&Friends’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 June 2026 saa 10:35
Yasuwe :

DJ Spinny uri mu myiteguro y’igitaramo cye ‘Spinny&Friends’ giteganyijwe kubera ku kibuga cya ‘Cricket’ i Gahanga, yamaze gutangaza urutonde rw’abahanga mu kuvanga imiziki bo mu Rwnada na Uganda bazamufasha.

Iki gitaramo cya DJ Spinny byitezwe ko kizaba ku wa 18-19 Nyakanga 2026, ku ikubitiro yari yatangaje ko yagitumiyemo Kabza De Small umunya-Afurika y’Epfo uri mu bubashywe bikomeye.

Nyuma yo gutangaza Kabza De Small, DJ Spinny yahise atangaza urutonde rw’abavanga imiziki bo muri Uganda no mu Rwanda bazafatanya.

Mu b’amazina akomeye yiyambaje harimo Sheilah Gashumba uri mu bakobwa b’amazina manini muri Uganda, Fem DJ uzwi kuri KFM na NTV na Selector Jay uri mu bavanga imiziki bakomeye i Kampala.

Uretse aba ariko kandi, DJ Spinny yanatumiye abahanga mu kuvanga imiziki bagezweho mu Rwanda nka DJ Marnaud, DJ Inno na Joxy Parker.

Ni mu gihe ku rundi ruhande ibi bitaramo bizayoborwa na MC Josh wo muri Uganda afatanyije na Zuba Mutesi w’i Kigali.

Ni ku nshuro ya kabiri DJ Spinny akoreye ibi bitaramo i Kigali cyane ko ubwo yaherukaga gukora nk’ibi yabikoreye muri Zaria Court ku wa 27 Ukuboza 2025.

Ku rundi ruhande, uyu musore amaze iminsi asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga imbamutima ze nyuma yo gutegura iki gitaramo, aho ahamya ko igitaramo cye cya mbere kinini agiye kugikorera aho yaroteye inzozi zo kuba umu DJ.

Binyuze mu mafoto asangiza abamukurikira, DJ Spinny agaragaza ko inzozi ze zatangiriye muri LDK aho yize amashuri yisumbuye mbere yo kwimukira muri Uganda aho yubakiye izina.

Umushyitsi mukuru muri iki gitaramo cya DJ Spinny azaba ari Kabza de small wo muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages