Aba bombi bahuriye mu gitaramo cyabereye muri ‘Atelier du vin’ mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2025, icyakora kitaranarangira aba bakobwa bari batangiye guterana amagambo.
Ku ikubitiro, Skyla Tyla abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat niwe wabaye uwa mbere usa n’ukomoza ku byabereye muri iki gitaramo agaragaza ko atishimiye uburyo Sheilah Gashumba yitwaye.
Mu butumwa bwe, Skyla Tyla yagaragaje ko atishimiye kuba Sheilah Gashumba (ahamya ko yari yatumiwe nk’ugomba gushyushya urubyiniro) yageze ku rubyiniro akitwara nk’aho ariwe wari mushyitsi mukuru muri iki gitaramo.
Ati “Mu buryo bw’ubwubahane niba utari umu DJ mukuru mu gitaramo, ubaka uburyo bwakugira ukomeye unagerageze kwiga uburyo wavanga imiziki mu gihe uri gushyushya urubyiniro.”
Aya magambo yababaje cyane Sheilah Gashumba wahise wumva ko ariwe wibasiwe, arangije nawe si ukumusubiza yivayo.
Sheilah Gashumba we yakoresheje imbuga nkoranyambaga zose ashobora guhuriraho na Skyla Tyla.
Ati “Hagire umbwirira Skyla Tyla ko tutari muri Afurika y’Iburengerazuba aho bamusingiza, yari bucurange Saa Munani z’ijoro ariko yasabye ko yahita acuranga nyuma y’uko ncuranze indirimbo 15 gusa, Amapiano yahozeho na mbere y’uko mvuka, kora ku rutonde rw’indirimbo zawe uceceke.”
Mu gushaka kumenya icyo bapfuye, IGIHE yagerageje kubaza abari muri iki gitaramo bahamya ko ubusanzwe Sheilah Gashumba ariwe wari kubanza ku rubyiniro hakanyuramo DJ Inno noneho nyuma hakajyaho Skyla Tyla wagombaga gusoza iki gitaramo.
Gusa ngo ubwo Sheilah Gashumba yacurangaga, yacuranze nyinshi mu ndirimbo ziganjemo Amapiano nubundi Skyla Tyla yashakaga gucuranga biramurakaza, asaba ko yahabwa umwanya agahita acuranga.
Abateguye igitaramo basabye Sheilah Gashumba kumuha umwanya undi arabimwemerera, Skyla Tyla aracuranga asoje Sheilah Gashumba yongera kujya ku rubyiniro.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Ubusanzwe buri wese yari yakoze akazi ke neza sinzi icyo bapfuye. Gusa nta wamenya buriya hari ibyo batumvikanyeho.”
Ku rundi ruhande Sheilah Gashumba yagaragaje ko yababajwe bikomeye no kuba Skyla Tyla yamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Skyla Tyla atekereza ko aba-DJs bo muri Afurika y’Iburasirazuba bagomba kumushyuhiriza urubyiniro? Atekereza ko bagomba gucuranga bamugendeyeho kuko yaturutse mu Bwongereza? Ibyo bikamuha uburenganzira bwo kunyandagaza ku mbuga nkoranyambaga.”
Sheilah Gashumba yibasiye bikomeye Skyla Tyla agera no ku rwego rwo kumwibutsa ko yubatswe no kuba murumuna w’umugore wa WizKid bityo ko ibyo gucuranga ntawe abirusha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!