00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheebah yarumye gihwa ku byo Keko yahishuye ko bakundanye urukeba

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 June 2026 saa 08:35
Yasuwe :

Benshi bari biteze ko Sheebah Karungi agira icyo avuga ku nkuru zongeye kuba nyinshi mu itangazamakuru rya Uganda nyuma y’uko umuraperi w’Umunya-Uganda Keko ahishuye ko bakundanye imyaka ibiri, icyakora bategereje amaso ahera mu kirere.

Kuva izi nkuru zatangira kuvugwa, Sheebah yahisemo kuruca ararumira, icyakora yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram asangiza abamukurikira ifoto ye arangije agira ati “Biratangaje uburyo abantu bose banzi ubungubu.”

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Keko yavuze ko ibyari bimaze igihe bivugwa nk’ibihuha ari ukuri, asobanura ko we na Sheebah bamaze hafi imyaka ibiri bakundana mbere y’uko inzira zabo zitandukana.

Uyu muraperi yavuze ko icyo gihe Sheebah yari akiri umuhanzi urwana no kumenyekana mu gihe we yari yaramaze gufatisha, ndetse ashinja Jeff Kiwa mu kubatandukanya.

Keko yavuze ko Jeff Kiwa yasezeranyije Sheebah kuzamugira icyamamare mu muziki, bituma ahitamo gushyira imbaraga ze zose mu rugendo rw’umuziki aho gukomeza umubano wabo.

Aya magambo yongeye gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagahamya ko Keko yashatse kongera kuzamukira ku nkuru ye na Sheebah mu gihe nyamara yibereye muri Canada aho ubutinganyi ntacyo butwara ubukora mu gihe muri Uganda ho ubuvuzweho usanga arebwa ikijisho n’abakunzi be.

Sheebah ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo “Ice Cream”, “Nkwatako”, “Jealousy” na “Neyanze”, ndetse yubatse izina rikomeye nyuma yo kuva mu itsinda rya Obsessions agatangira urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga.

Sheebah yaruciye ararumira nyuma y’uko Keko ahishuye ko bakanyujijeho mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages