00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheebah yasubije abamushinja kuryamana n’abagore bagenzi be

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 May 2026 saa 12:42
Yasuwe :

Sheebah yakomoje ku byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina ashinjwa bamushinje ubutinganyi, yemeza ko ntacyo guharikwa byamutwara kuko n’iyo yaba afite abakeba 10 nta kibazo abibonamo.

Ibi Sheebah Karungi yabigarutseho mu kiganiro yatambukije kuri Podcast ye yise ‘Let’s talk about it’ nyuma y’igihe kinini avugwaho kuba umwe mu baryamana n’abo bahuje ibitsina, avuga ko babivugaga kubera uburyo yaharaniraga uburenganzira bw’abagore.

Sheebah yavuze ko ibyamuvuzweho ntacyo byabaga bimubwiye, yongeraho ko igifite agaciro kuri we ari uwo ari we ku mutima no mu mico.

Ati “Nkunda uwo nkunda, nkundana n’abantu. Icyo ni cyo gusa navuga. Niba uri umuntu mwiza, nzagukunda. Ni ibyo gusa.”

Sheebah yakomeje asobanura ko aha agaciro ineza, imyitwarire myiza n’urukundo nyakuri kurusha igitsina cy’umuntu, yongeraho ko yiteguye gukunda umuntu wese umufata neza.

Ati “Nkunda abantu. Niba ufite umutima mwiza kandi uri umuntu mwiza, ndi uwawe. Waba umugabo cyangwa umugore, ibyo simbiha agaciro, njye nkunda abantu. Uko ubisobanura, bireba wowe.”

Ku rundi ruhande, Sheebah muri iki kiganiro yatangaje ko yakemera guharikwa ndetse akanemera kuba yaba umugore wa cumi.

Ati “Ntacyo byaba bintwaye. Ntabwo ndi gukina. Nshobora kuba uwa kane, nshobora no kuba uwa cumi."

Tariki ya 24 Ugushyingo 2024 muri Canada, ni bwo Sheebah Karungi yibarutse umwana we w’imfura yabyaranye na rwiyemezamirimo w’Umugande Jaffar Suleiman utuye mu Bwongereza akaba asanzwe afite umugore n’abana batatu.

Sheebah yongeye kwigarurira ibitangazamakuru bya Uganda nyuma yo kwemeza ko yanemera guharikwa ariko akabona umugabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages