00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheebah Karungi agiye kwibaruka imfura

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 4 October 2024 saa 10:15
Yasuwe :

Kera kabaye nyuma y’igihe bihwihwiswa, umuhanzikazi Sheebah Karungi yashyize yemeza ko atwite inda nkuru ndetse yitegura kwibaruka imfura mu minsi ya vuba.

Uyu muhanzikazi yemeje aya makuru binyuze mu mafoto yashyize hanze nyuma y’igihe kinini yari amaze abisha itangazamakuru kuva muri Nyakanga aho benshi bibazaga ku miterere ye bakamubaza niba atwite ariko we akabikana.

Aya mafoto ya Sheebah asohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024 ari mu gitaramo yakoreye ahitwa Lugogo Cricket Oval mu Mujyi wa Kampala cyitabiriwe n’abakunzi benshi.

Abahanzi barimo Spice Diana, Cindy Sanyu ni bamwe mu bahamije ko Sheebah yari atwite nubwo we yari yarabigize ibanga ahishuye ku munsi we w’igitaramo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uwateye inda Sheebah Karungi , gusa mu minsi ishize aherutse gutangaza ko adateze kubana n’umugabo mu nzu imwe bitewe n’uko yiyumva.

Sheebah ubwo aheruka i Kigali mu gitaramo yahakoreye muri Kanama 2024 muri Camp Kigali yabajijwe niba atwite nabwo abihakana yuvuye inyuma gusa abamubonye mu gitaramo bavuga ko yari afite umunaniro ariko yakoze ibishoboka byose arawuhisha.

Sheebah Karungi agiye kwibaruka imfura
Sheebah ubwo aheruka i Kigali yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro bamwe batangira gushidikanya ku nda atwite
Sheebah yari amaze igihe kinini ahisha ko atwite
Kugeza ubu ntiharamenyekana umugabo ugiye kubyarana na Sheebah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages