Umwanzuro w’Urukiko Rukuru rwa Espagne wasomwe kuri uyu wa Mbere, wemeje ko Shakira ari umwere kuri iki cyaha kuko muri 2011 atigeze aba muri icyo gihugu iminsi nibura igera ku 183 iherwaho bemeza ko umuntu yatuye muri Espagne.
Hagaragajwe ko muri uwo mwaka, uyu muhanzi yari afite uruhererekane rw’ibitaramo bigera ku 120 mu bihugu 37 byo hirya no hino ku Isi, nubwo yari mu rukundo n’uwahoze ari umugabo we Gerard Piqué atari afite inzu muri Espagne, nta bana yari ahafite ndetse n’ibikorwa byamwinjirizaga amafaranga bikaba bitari muri icyo gihugu.
Urukiko Rukuru rwa Espagne rwategetse ko Shakira agomba kwishyurwa miliyoni 64$ z’Amadorali, yari yaciwe nk’amande n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro muri icyo gihugu mu 2021.
Uyu muhanzi w’imyaka 49 y’amavuko ari mu bahagaze neza ku Isi muri iyi minsi aho aheruka gushyira hanze indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ‘Dai Dai’ yakoranye na Burna Boy ndetse akaba ari mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo kizaba nyuma y’igice cya mbere ‘Half Time Show’, ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!