00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shakib ntiyemera ko yatandukanye na Zari

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 25 June 2026 saa 07:43
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike Zari Hassan ‘The Boss Lady’ atangaje ko mu bwumvikane yahanye gatanya na Shakib Cham Lutaaya, uyu mugabo we yabihakanye, avuga ko icyabaye ari ukutumvikana gusanzwe mu bashakanye.

Mu kiganiro aherutse gukora, Shakib ukubutse muri Kenya, yavuze ko atigeze atandukana na Zari.

Ati “Gutandukana ntabwo bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga. Abakundana ntibemeranya ku bintu iteka ryose, kandi ibyo ntibisobanuye ko urukundo rwabo ruba rwarangiye”.

Shakib yanagaragaje ko we na Zari bakomeje kuganira no gushaka uko byakemura ibibazo byabo.

Shakib ukina n’umukino w’iteramakofe yakomeje avuga ko mu myaka itanu bamaranye, amaze kumenya neza imiterere y’amarangamutima y’umugore we Zari.

Ati “Ubu nasobanukiwe ko umugore wanjye ari umunyamarangamutima cyane kandi rimwe na rimwe avuga atabanje gutekereza ingaruka biza kugira. Ikintu cy’ingirakamaro cyane ni ukumenya gukemura ibibazo kandi ubuzima bugakomeza”.

Shakib atangaje ibi mu gihe yari amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuririmbyi Kin Bella wo muri Uganda, ariko ufite inkomoko mu Rwanda.

Shakib ntiyemera ko yatandukanye na Zari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages