Shaffy, umaze iminsi i Kigali aho yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Agaruka kuri Princess Priscillah, Shaffy yavuze ko amakuru yavuzwe ko bakundanye, atari ukuri.
Ati "Icyo ni igihuha kidasanzwe. Byari ibihuha bishingiye ku kuba twarakoranye amashusho y’indirimbo."
Ku bijyanye na Shaddyboo, Shaffy yavuze ko ibyabavuzweho byari umugambi wo kwigaragaza no gukurura abantu, ariko ko batigeze bakundana.
Ati "Ntekereza ko byabaye mu 2019. Icyo gihe Shaddyboo yakundaga umuziki wanjye. Twaravuganye ambwira ko yifuza kumfasha kwinjira mu ruganda rw’imyidagaduro. Ibyo mwabonye byose byari ibyo twashakaga gukora kugira ngo dutwike."
Yanahakanye amakuru yavuzwe nyuma y’amashusho yakwirakwiye agaragaza ari kubyinana na Kisitu Kirabo mu gitaramo cyabereye i Kampala.
Ati "Ntekereza ko abantu babifashe uko bitari. Ntabwo twari twabiteguye. Nari ndi ku rubyiniro mbona umuntu araje ansanga, uramwakira, ukamugaragariza urukundo nk’umufana. Ni aho byarangiriye kuko ntabwo twari tuziranye. Yaraje mu gitaramo aranshyigikira, birangirira aho."
Uyu muhanzi yavuze ko kugeza ubu nta mukunzi afite, kuko yahisemo gushyira imbaraga ze zose mu muziki no guteza imbere ibikorwa bye aho kwinjira mu rukundo.
Ati "Iyo ufite ikintu ushaka kugeraho, ugomba kwiha umwanya. Ubu ntabwo mfite umwanya wo gutekereza ibyo nshaka ngo nongere mpe undi muntu uwo mwanya. Ndi njyenyine kandi nahisemo kubanza gushyira ibintu byanjye ku murongo."
Shaffy ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakorera umuziki muri diaspora, aho asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azwi mu ndirimbo zirimo Akabanga, Bana yakoranye na Chriss Eazy, Sèrela, Bailando, Jumbe, Sukuma n’izindi zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!