Umwe mu bakozi ba Isange Rehabilitation Centre i Huye yahamirije IGIHE ko Shaddyboo yatashye, ariko yirinda gutangaza amakuru arambuye kuri iki cyemezo.
Aya makuru kandi ahura n’avugwa n’inshuti za hafi z’uyu mugore, ndetse akanashimangirwa n’uko yatangiye gusangiza ubutumwa abamukurikira kuri ‘status’ y’urubuga rwa WhatsApp kuva ku wa 2 Nzeri 2026.
Shaddyboo yajyanywe muri Isange Rehabilitation Centre ku wa 6 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi havuzwe amakuru y’uko yasambanyijwe ku gahato n’umuhanzi Yugi Umukaraza, nyuma yo kumusindisha.
Kujyanwa kwa Shaddyboo muri ‘rehab’ kwari gushingiye ku bisubizo bya RFI byagaragaje ko akoresha ibiyobyabwenge. Ku busabe bwe, RIB yahisemo kumujyana kubyivuza.
Byari byitezwe ko muri Isange Rehabilitation Centre i Huye yari gufashwa kumenya ikibazo nyamukuru kimutera gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse akanafashwa kubireka nyuma yo kuganirizwa n’abahanga mu bijyanye n’imitekerereze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!