Shaddyboo yagarutse kuri ibi binyuze mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, aho bamubazaga ibibazo by’amatsiko bamufiteho.
Umwe mu bamukurikira kuri uru rubuga yamubajije niba ashobora gusubirana na Meddy Saleh babyaranye abana babiri, Shaddyboo amubwira ko bidashoboka gusa amwubaha nk’umugabo babyaranye.
Mu ijambo rimwe yanditse agira ati “Ntibishoboka”
Shaddyboo na Meddy Saleh bafitanye abana babiri b’abakobwa umukuru afite imyaka 12.
Ubusanzwe Meddy Saleh na Shaddyboo babanyeho nk’umugabo n’umugore ariko batandukana muri 2016.
Kuva icyo gihe uyu mugore yagiye avugwa mu nkuru zigaruka ku mu mubano wihariye yagiranye n’ibyamamare bitandukanye birimo Davido na Diamond.
Aba bose ariko nta n’umwe wigeze agaragaza ko bakundana by’ukuri kugeza kuri Manzi Jeanot, gusa uyu na we umubano wabo wajemo agatotsi.
Meddy Saleh na we ntibizwi neza niba yaba yarabonye undi mukunzi nyuma ya Shaddyboo , gusa aba bombi bakunda kugaragarizanya urukundo bifurizanya ibyiza n’isabukuru y’amavuko n’ibindi.
Shaddyboo avuga ko aticuza ibihe yanyuzemo by’urukundo kuko ari we wabyihitiyemo, ndetse yameje ko ubu afite umukunzi nubwo atatangaje amazina cyangwa ifoto ye.
Yongeye gushimangira ko aramutse asubiye inyuma mu bihe ikintu yahindura kuri we ari ukutajya ku mbuga nkorambaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!