Uyu muhanzi wo muri Tanzania yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ahita akorana ikiganiro n’itangazamakuru.
Mu bibazo bitandukanye yabajijwe hajemo n’ikijyanye n’umubano wihariye afitanye na Shaddy Boo, mu gusubiza avuga ko amufata nka mushiki we, yamenyeye kuri Instagram bahujwe n’umwe mu bajyanama be witwa Babu Tale.
Ati “Shaddy Boo ni nka mushiki wanjye. Ni umukobwa w’icyamamare namumenyeye ku mbuga nkoranyambaga tuza guhurira mu gitaramo bigizwemo uruhare n’umujyanama wanjye Babu Tale.”
Umubano wa Diamond na Shaddy Boo watangiye ubwo uyu muhanzi yataramiraga i Kigali bwa mbere ku itariki 1 Mutarama 2015, mu birori bya East African Party. Yari yahageze mu minsi ya nyuma y’umwaka wa 2014 ahakorera igitaramo cyatumye akurirwa ingofero mu Rwanda.
Ubwo yuzuzaga imyaka 28 tariki 2 Ukwakira 2017, mu birori bitandukanye yagiye akora Shaddy Boo yari mu bahawe ubutumire na Diamond yekerekeza muri Tanzania kwitabira ibirori by’isabukuru ye.
Muri Nzeri umwaka ushize Diamond yongeye gushimangira umubano wihariye we na Shaddy Boo ubwo yamutumiraga mu birori yari yateguye by’amarushanwa yo kubyina neza indirimbo ye yari igezweho yitwa ’Jibebe’.
Icyo gihe byakuruye inkuru nyinshi muri Tanzania no mu Rwanda bavuga ko hari ikindi cyaba cyihishe inyuma y’umubano wabo ariko Shaddy Boo icyo gihe yabwiye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko nta kidasanzwe kiri hagati ye na Diamond ndetse ahakana n’amakuru yavugaga ko ari inshoreke ye.
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO