Iyi ndirimbo imaze ibyumweru 17 iyoboye urutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe kuri Billboard, ndetse ni nabyo byayigize iya mbere mu mateka y’imyaka 66 uru rutonde rumaze rukorwa, iciye aka gahigo. Iyi ni yo ndirimbo yabaye iya mbere muri iki gihe cyose yaririmbwe n’umuntu umwe, igeze kuri aka gahigo.
Iyi ndirimbo yaciye kuri “Last Night” ya Morgan Wallen, yari ifite agahigo ko kumara igihe kinini ku rutonde rwa Billboard ari iya mbere. Iyi mu 2023 yamazeho ibyumweru 16.
Iyi ndirimbo kandi ni iya kabiri imaze kuri uru rutonde igihe kinini ari iya mbere urebye muri rusange. Kuko, ikurikira iya Lil Nas X na Billy Ray Cyrus bise “Old Town Road”, mu 2019 yamaze ibyumweru 19 iyoboye uru rutonde rwa Billboard rw’indirimbo 100 zikunzwe.
“A Bar Song (Tipsy)” yashyize Shaboozey ku rutonde rw’abahanzi b’ibihe byose, bamaze igihe kinini bayoboye ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe.
Shaboozey w’imyaka 29 avuka ku babyeyi b’abimukira bakomoka muri Nigeria mu Burengerazuba bwa Afurika. Yavukiye muri Amerika mu Mujyi wa Virginia aba ari naho akurira.
Iyo utereye amaso kuri internet biragoye kuba wamenya abo bavukana kuko ibijyanye n’amasano ye, adakunze kubigarukaho cyane. Shaboozey ni izina yakuye n’ubundi ku izina rye risanzwe ‘Chibueze’ riri mu rurimi rwa Igbo rukoreshwa muri Nigeria aho akomoka, mu Kinyarwanda bivuze ngo ‘Imana ni Umwami’.
Aririmba Hip hop, Country, Rock na Americana. Ni umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi akaba na Producer ukorera mu nzu ye itunganya ibihangano ya V Picture Films.
Yatangiye kumenyekana gake biturutse ku ndirimbo zirimo iyo yise "Start a Riot" yakoranye na Duckwrth. Iyi ni ‘soundtrack’ ya “ Spider-Man: Into the Spider-Verse’’ yagiye hanze mu 2018.
Yongeye guhangwa amaso muri uyu mwaka ubwo Beyoncé yamwifashishaga ku ndirimbo ebyiri ziri kuri album ye ya munnani yise ‘Cowboy Carter’.
Izina ry’uyu musore ryatumbagiye kuva muri Mata uyu mwaka ubwo yashyiraga hanze indirimbo "A Bar Song (Tipsy)" imaze imaze iminsi iri kubica muri Amerika no ku isi yose muri rusange. Ndetse, inakomeje guca uduhigo dutandukanye inamuhesha ibihembo.
Shaboozeye yatangiye umuziki mu 2014 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise "Jeff Gordon", ariko ntiyahita amenyakana.
Reba "A Bar Song (Tipsy)" ; indirimbo yanditse amateka kuri Billboard Hot 100
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!