’Diarabi’, ni ijambo rivuga ’umukunzi’. Iri rizwi cyane mu rurimi rwa Bambara rukoreshwa na 80% by’abaturage ba Mali by’umwihariko mu gice cyo hagati no mu Majyepfo y’igihugu.
Aba uko ari batatu, Jules Sentore, Ruti Joel ndetse na King Bayo bakora umuziki wa Gakondo bakanahuza isano y’amaraso nk’abuzukuru ba Sentore Athanase bose bakomoraho inganzo.
Sentore arambye mu muziki, Ruti na we afite ijwi ryumvikanamo ubuhanga ndetse mu gihe gito amaze aririmba inganzo ye yakirijwe yombi. King Bayo[ubusanzwe witwa Ishimwe Soumare Frank] we ni mushya mu muziki ndetse akaba atuye muri Mali aho yize.
Mu kiganiro na IGIHE, Jules Sentore yavuze ko bakoranye iyi ndirimbo ku gitekerezo cyazanwe na King Bayo bagenzi be baragishima bemeranya gufatanya nk’abavandimwe.
Ati “Icyaduteye ingufu zo gukorana indirimbo, icya mbere ni ubuvandimwe dufitanye. Twayikoze ku gitekerezo cyazanwe na King Bayo we asanzwe aba muri Mali, yifuzaga ko yasubirayo hagize icyo dukorana, twari turi mu rugo duhita dufata icyemezo tujya muri studio kwa Madebeat, turayikora irarangira.”
Yongeyeho ati “Amashusho twayafashe turi mu rugendo kuva hano Kigali tugana i Rubavu, twari tugiye gutembera ariko ni no mu rwego rwo kwerekana ibyiza biri mu Rwanda, aho hose mubona mu mashusho y’indirimbo ni aho twagiye duca.”
Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bashyizemo ubwiganze bw’imbyino gakondo nk’umushayayo no guhamiriza kw’intore, by’akarusho ubutumwa bw’urukundo bavugamo bukinwa n’abana bato mu buryo bukurura imbamutima z’ureba amashusho.
Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi uko ari batatu bagaragaramo bari mu modoka mu rugendo Kigali-Rubavu. Iyo bageze kuri Nyirangarama bakora agashya bakajya ku cyokezo bakotsa inyama mu buryo ubona ko babiteguye igihe kinini.
Sentore avuga ko mu gufata amashusho, “Twari turi mu bihe by’ubukonje, twageze i Rubavu dusanga hari imvura ikomeye cyane. Ikintu cyatugoye ni ubukonje bwari buhari”.



















TANGA IGITEKEREZO