Ni indirimbo Senderi yabwiye IGIHE ko yasubiyemo kuko zibitse amateka akomeye bityo ko zidakwiye gusaza akiriho cyane ko zifashishwa na benshi zigafasha abatari bake.
Ati “Uko imyaka igenda ishira ni ko ibihangano byacu ubona ko bisigara bijyanye n’igihe tuba twarabikoreye, hari indirimbo rero ziba zibitse amateka akomeye ku buryo numva ko ari iby’ingenzi kongera kuzivugurura yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.”
Indirimbo ‘Nyarubuye Nziza Twibuke’ na ‘Guhanga si Uguhaga’ zimaze imyaka irenga 20, Senderi ahamya ko nk’amashusho yazo wasangaga atagaragara neza ku buryo yakwifashishwa bijyanye n’aho Igihugu kigeze mu iterambere bityo ahamya ko byari bikwiye kuzisubiramo.
Ku rundi ruhande ariko muri iki gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Senderi Hit yasabye by’umwihariko urubyiruko kwima umwanya abashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Ubutumwa bwanjye ni ugusaba urubyiruko by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange kwima umwanya abashaka gusenya ubumwe bwacu, bagoreka amateka y’Igihugu cyacu.”
Senderi Hit yibukije urubyiruko ko mu gihe izari ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga yari aho arebera, bityo ahamya ko Abanyarwanda ari bo bafite umukoro wo kurinda ibyo bamaze kwigezaho badategereje abanyamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!