Ibi bitaramo byitezwe ko Senderi Hit azabihuriramo n’abahanzi batandukanye mu gihe abaturage bo bazabyitabira nta kiguzi basabwe.
Mu turere ibi bitaramo bizacamo harimo aka Ngoma mu Murenge wa Jarama ku Kibuga cy’ahitwa Kibimba bikomereze mu turere turimo Nyagatare, Gicumbi, Burera, Musanze, Bugesera na Kirehe.
Ibi bitaramo byitezwe ko bizahita bikomereza mu Mujyi wa Kigali mu Turere nka Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.
Mu kiganiro na IGIHE, Senderi Hit yavuze ko ibi bitaramo bizaba biri mu mujyo w’urugendo rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32 anafatanya n’abaturage kwishimira ibyiza bagezeho.
Ati “Tugiye kwizihiza imyaka 32 ishize twibohoye, rero nifuje gutaramana n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu nifatanya na bo mu kwishimira ibyo bagezeho bafatanyije n’ubuyobozi.”
Senderi Hit avuga ko ibi bitaramo yahaye insanganyamatsiko igira iti “Munyarwanda ishimire ibyagezweho mu rugendo rwo kwibohora” buri gace yahisemo kubijyanamo gafite umwihariko ku rugendo rw’iterambere mu myaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!