Umuhanzi Senderi Interantinal Hit yatangaje ko yifuza ko uruganda rwa BRALIRWA rwamugenera igihembo cyihariye bitewe n’ibikorwa avuga ko yakoze byo kwamamaza ikinyobwa cya Primus mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Senderi yagize ati “Kuva PGGSS yatangira, iya mbere, iya kabiri n’iya gatatu nta muhanzi wigeze yamamaza Primus n’ibikorwa bya BRALIRWA nk’uko nabikoze, ndacyafite icyizere ko ishobora kungenera igihembo cy’uwayamamaje bidaciye mu ndirimbo”. Uretse aya magambo, Senderi yakomeje yerekana impamvu nyinshi avuga ko akwiriye icyo gihembo kandi yizeye ko azagihabwa.
IGIHE twifuje kumenya byinshi kuby’iki gihembo Senderi yifuza guhabwa nuko tumubaza niba hari amasezerano yari asanzwe afitanye na BRALIRWA y’iki gihembo yifuza atubwira ko ntayo.
Twamubajije icyo gihembo yifuza icyo ari cyo, Senderi adusubiza agira ati “Si amafaranga nshaka, ahubwo njye nsaba ko bangenera igihembo wenda cy’icupa ry’urwibutso nk’umuhanzi wakoze neza mu kwamamaza iryo cupa rya Primus”.
Twamubajije ibyo ashingiraho bifatika avuga ko ari we muhanzi wamamaje Primus kurusha abandi ni uko avuga ko abihera ku mafoto yakwirakwijwe ye afite amacupa menshi mu ntoki mbere gato y’uko hatangazwa abahanzi bazajya muri iri rushanwa.
Yongeraho ko icya kabiri ari uko mu gitaramo cya LIVE cyabereye i Muhanga yaje yambaye imyenda ya Primus; ikozwe mu bitambaro bisanzwe bisaswa ku meza y’abakiriya b’utubare ducuruzwamo iyo nzoga.
Yashoje avuga ko icya gatatu ari uko yanagaragaje ishusho y’ingagi, mu gitaramo cyabereye i Musanze, zifite amacupa ya Primus.
Ibi byose akavuga ko byatanze indi sura muri aya marushanwa ku buryo asanga hari igihembo byagombye kumuhesha.
Senderi aherutse gusohora indirimbo yise Njomba; ayigaragazamo menshi mu mafoto ye aririmba mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star III, irushanwa yavuyemo ubwo hatorwaga batanu bakomeza.
Twagerageje kuvugana na BRALIRWA ngo twumve icyo bavuga kuri iki cyifuzo cy’uyu muhanzi ntibyadukundira.



















TANGA IGITEKEREZO