Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati “Ni byo koko Eric Semuhungu yarafashwe. Icyakora kugira ngo bitabangamira iperereza nta byinshi twatangaza. Ibyo iperereza ry’ibanze rizagaragaza tuzabibatangariza.”
Semuhungu yafashwe tariki 9 Mata 2026, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.
Yamenyekanye cyane mu 2016 biturutse ku mafoto ye yagiye hanze agaragaza ko akundana n’umugabo mugenzi we.
Yaje kongera kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Mata 2024 ubwo yoherezwaga mu Rwanda na Amerika kubera ibyaha yahakoreye bitandukanye birimo gusambanya abana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!