00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 September 2026 saa 08:28
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari gukorana indirimbo nshya n’umuhanzi w’Umurundi Sat B, umaze iminsi i Kigali.

Sat B yaherukaga mu Rwanda mbere yo gukomeza urugendo rwerekeza i Burayi, aho afite igitaramo, ariko yabanje gufata umwanya wo gukorana indirimbo na The Ben.

Mu mashusho yashyizwe hanze na Sat B, agaragara ari kumwe na The Ben ndetse na Madebeats, bari muri studio bakora iyi ndirimbo. Biteganyijwe ko aba bahanzi bazanahita bafatira amashusho yayo mu minsi iri imbere, mbere y’uko ishyirwa hanze.

Iyi ndirimbo izaba ari iya mbere The Ben akoranye n’umuhanzi ukomoka mu Burundi, mu gihe Sat B we amaze gukorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Uretse Meddy bakoranye indirimbo ‘Beautiful’ mu myaka ishize, Sat B yanakoranye n’abandi bahanzi barimo Aime Bluestone na Urban Boyz. Kuri ubu, The Ben ni we wiyongereye kuri uru rutonde.

Sat B ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Burundi, akaba ari mu bagezweho muri iki gihe. Mu ndirimbo ze ziri kuvugwa cyane harimo ‘Tel Aviv’, ‘Kirisese’, ‘Je vais bien’, ‘No Love’ n’izindi.

Ku ruhande rwa The Ben, iyi ndirimbo izaba ari indi ntambwe mu gukomeza kwagura imikoranire ye n’abahanzi bo mu karere ndetse no hanze y’u Rwanda.

Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages