Bamwe mu byamamare mu myidagaduro y’u Rwanda byavutse muri uku kwezi kwa Nzeri harimo abafite amazina akomeye nka Sandrine Isheja, Nemeye Platini wamamaye nka Platini P,Ziggy55,TMC n’abandi benshi.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bamwe mu byamamare byavutse mu kwezi kwa Nzeri twamaze kwinjiramo ndetse iminsi ine yako imaze kwirenga.
Mike Karangwa
Umunyamakuru Mike Karangwa wubatse izina mu myidagaduro y’u Rwanda ni umwe mu bizihiza isabukuru ye y’amavuko muri Nzeri cyane ko yavutse tariki ya mbere yako ari nawo munsi yakoreyeho ibi birori.
Uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Salus, Isango Star, Radio na TV10 ndetse n’ahandi henshi yagiye anyura.
Sandrine Isheja
Umunyamakuru Sandrine Isheja uri mu bagore bafite izina rikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda ari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.
Isheja usanzwe wizihiza isabukuru ye y’amavuko ku wa 5 Nzeri yamenyekanye cyane mu bitangazamakuru bitandukanye nka Radio Salus, Isango Star na Kiss FM yakozeho imyaka myinshi mbere yuko mu minsi ishize yahawe inshingano zo kujya kuba umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA.
Gilbert The Benjamin
Gilbert The Benjamin ni umugabo wubatse izina mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda.
Uyu mugabo wubatse izina mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi batandukanye yavutse ku wa 14 Nzeri ari nawo munsi yizihirizaho isabukuru ye y’amavuko.
Pacento
Izina Pacento si rishya mu matwi y’abakunzi b’umuziki hano mu Rwanda, hari nyinshi mu ndirimbo benshi babyinnye zarambitsweho ibiganza n’uyu mugabo ufite impano mu gutunganyiriza abahanzi ibihangano.
Pacento wamamaye ubwo yakoraga muri Narrow Road Records studio yari iherereye i Gikondo yanakoranaga na TBB, yizihiza isabukuru y’amavuko ye ku wa 15 Nzeri.
Tonzi
Tonzi uri mu bagore bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko isanzwe iba ku wa 17 Nzeri 2024.
Uyu muhanzi uherutse kumurika album ye nshya yise ‘Respect’ yakoreye igitaramo kuri Pasika y’uyu mwaka, yashimishije abakunzi be yongera guhuriza ku rubyiniro itsinda rya The Sisters aho yari yanatumiye Liliane Kabaganza.
TMC
Mujyanama Claude benshi bamenye nka TMC akaba yarubatse izina mu itsinda rya Dream Boys, ni umwe mu bizihiza isabukuru ye y’amavuko mu kwezi kwa Nzeri cyane ko yavutse ku wa 25.
Uyu muhanzi wamamaye mu itsinda rya Dream Boys ryubatse izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, kuri ubu asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye ahamya ko agiye ku masomo.
Nemeye Platini P
Nemeye Platini P wamamaye mu itsinda rya Dream Boys ndetse nyuma agatangira kwikorana ibijyanye na muzika, ni umwe mu bafite izina bizihiza ibirori by’isabukuru yabo mu kwezi kwa Nzeri.
Uyu muhanzi witegura kwizihiza isabukuru y’amavuko ku wa 26 Nzeri, akunzwe cyane mu ndirimbo nka Icupa,Shumuleta,Jojo,Atansiyo n’izindi.
Ziggy55
Ziggy55 uri mu bahanzi bubatse izina ubwo yari mu itsinda rya The Brothers, ari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ubusanzwe ku wa 27 Nzeri.
Uyu muhanzi yamamaye mu itsinda rya The Brothers, icyakora nyuma y’uko ribaye nk’irisenyutse yatangiye kwikorana umuziki ku giti cye nubwo byagiye bimugora kubera izindi nshingano ze zirimo n’iz’akazi.
Asinah Erra
Asinah Erra usanzwe yizihiza isabukuru y’amavuko ku wa 27 Nzeri, ni umwe mu byamamare byitegura kuryoherwa bikomeye n’uku kwezi.
Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu myaka yashize ubwo yakundanaga na Riderman, yaje kwinjira mu muziki akora nyinshi mu ndirimbo zamenyekanye icyakora aza gucika intege kugeza uyu munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!