00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sandra Miraj yagaragaye asomana byimbitse n’umuhanzi w’Umugande Toniks

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 August 2013 saa 12:49
Yasuwe :

Mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshyashya yitwa “Private Party” ya Urban Boyz bari kumwe na Allan Toniks wo muri Uganda ndetse na Two 4 Real na Kid Gaju, umuraperi Sandra Miraj agaragara asomana n’uyu Tonniks.
Uyu muhanzi Toniks, wari wazanye mu Rwanda na Ray Signature (Kasenyanku) ndetse na Sheebah mu gitaramo mu kwezi gushize, azwiho kuba ari umwe mu basore bakurura abagore cyane mu Bugande.
Mu kiganiro na Sandra yabwiye IGIHE ko aya mafoto yafotowe ubwo bari bari mu ifatwa (…)

Mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshyashya yitwa “Private Party” ya Urban Boyz bari kumwe na Allan Toniks wo muri Uganda ndetse na Two 4 Real na Kid Gaju, umuraperi Sandra Miraj agaragara asomana n’uyu Tonniks.

Uyu muhanzi Toniks, wari wazanye mu Rwanda na Ray Signature (Kasenyanku) ndetse na Sheebah mu gitaramo mu kwezi gushize, azwiho kuba ari umwe mu basore bakurura abagore cyane mu Bugande.

Sandra Miraj asoma byimbitse umuhanzi wo muri Uganda witwa Toniks yamugundiriye (Foto: Kigalihits)
Sandra Miraj ari kumwe na Toniks, umuhanzi wo muri Uganda ukurura abagore cyane (Foto: Kilgaihits)

Mu kiganiro na Sandra yabwiye IGIHE ko aya mafoto yafotowe ubwo bari bari mu ifatwa ry’amashusho atari ibintu bindi byababaye rwihishwa. Yavuze kandi ko Urban Boyz ari bo bamuhamagaye ngo aze abafashe mu gufata amashusho y’iyo ndirimbo akumva nta mpamvu atabafasha nk’abahanzi bagenzi be.

Yagize ati “Ariya mafoto yafotowe ubwo twari muri muri shooting (gufata amashusho) y’indirimbo yabo, njye nari ndi kubafasha”.

Gusa Sandra Miraj yisegura ku bafana be bashobora kuba barabonye ayo mafoto bakabifata nabi, agira ati ”Nta kundi nyine Paparazzi (gafotozi) iyo yagufotoye aba yagufotoye, ariko abafana banjye nanababwira ko atari ahantu hihishe twari turi ahubwo ni muri shooting. Umuntu wabifashe nabi ambabarire”.

Uretse uku gusomana byimbitse Sandra Miraj anagaragara yurira kuri Safi babyinana.

Sandra Miraj azagaragara gutya mu mashusho y'indirimbo Private Party
Sandra Miraj yicaye hejuru ya Safi

Umva iyi ndirimbo Private Party hano:

Dore amwe mu mashusho y’iyi ndirimbo Private Party:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages