00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samusure yemeje ko ashobora gukina filime z’urukozasoni (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 September 2026 saa 11:42
Yasuwe :

Kalisa Ernest wamamaye muri sinema nyarwanda nka Samusure, yatunguranye avuga ko aramutse abonye inyungu ikomeye yazanwa no gukina filime z’urukozasoni, na zo yazikina, kuko nta cyo atakora mu gihe yabona ko cyamugeza ku buzima yifuza.

Ibi Samusure yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yari kumwe na Mutamba Juliet wakoze filime nshya yise ‘Ingaruka z’Icyaha’, bombi bahuriyemo.

Iyi filime ya Juliet Mutamba igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare nka Samusure n’abandi banyuranye, ndetse kugeza ubu hamaze gusohokaho episode ebyiri zayo.

Samusure yavuze ko impamvu kugeza ubu atarakina filime z’urukozasoni ari uko asanzwe akora akazi kajyanye n’ubukwe, bigatuma hari ibikorwa adashobora gukora kubera uko abantu bamufata muri uwo mwuga.

Ati “Ariko buriya muri rusange mfashe nk’umwanzuro kudasubira mu kazi ko mu bukwe, hari ibyo najya nkina bikabatangaza. Hari ibyo ntashobora gukina kuko nzi ko ejo nzajya hariya nkaba se w’umuntu, nkaba nasaba umugeni cyangwa nkaba namusabwa.”

Muri iki kiganiro, Juliet Mutamba yatunguwe bikomeye n’ibyo Samusure yari amaze kuvuga, ndetse ahamya ko uyu mukinnyi ashobora kwemera gukina ibikorwa bitandukanye mu gihe yaba abibonamo inyungu.

Samusure ati “Njye nta kintu ntakina, nubwo byaba ari ukwambara ubusa nabikina. Ariko mbaye ndi wa muntu ukina filime runaka ikampa ubuzima nifuza, ntari bukenere bwa buraka bwo ku ruhande, nayikina, ikiba kikaba.”

Yakomeje avuga ko n’iyo filime y’urukozasoni yaba igiye gutambuka mu Rwanda, ariko we akaba atuye hanze yarwo, atabura kuyikina.

Ati “Nayikina nubwo yaba igiye guca mu Rwanda, ariko njye ntahaba.”

Kalisa Ernest ni umwe mu bakinnyi bamaze imyaka myinshi muri sinema nyarwanda. Kuri ubu kandi yatangaje ko ari gutegura gushyira hanze indi filime ye yise ‘Makuta’.

Samusure yavuze ko ikintu gituma ubu atakina filime ari uko akiyambazwa mu mihango y'ubukwe
Samusure yatunguranye yemeza ko yakina filime z’urukozasoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages