Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri saa tatu (9am) ku isaha y’ahitwa The Hague, ho mu gihugu cy’u Buholandi ni ukuvuga saa sita z’Amanywa (12 am) i Kigali mu Rwanda, umuhanzi Jean Paul Samputu azatanga ikiganiro kijyanye no kubabarira cyitwa "Forgiveness: The unpopular weapon" bisobanuye biti “Kubabarira:Intwaro itaramamaye”.
Jean Paul Samputu niwe munyafurika wenyine mu bantu icyenda batumiwe na TEDxHagueAcademy baturutse hirya no hino ku isi mu nama mpuzamahanga y’Amahoro n’Ubutabera.
Bagenzi be bari kumwe ni Neal Katyal, Vithika Yadav, Hadi Marifat, Hauwa Ibrahim, Michael Liu, Iduvina Hernandez, Theodor Meron na Faisal Attrache.
Samputu avuga ku kubabarira:
Mu kiganiro azatanga Jean Paul Samputu azasobanura uburyo kubabarira ari yo ntwaro yahisemo gukoresha kugira ngo abohoke; ubwo yababariraga uwitwa Vicent wamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki kiganiro kizanyura LIVE mu mashusho ku rubuga rwa TEDxHagueAcademy, aho hazanabazwa ibibazo binyuranye biturutse hirya no hino ku isi hifashishijwe imbuga za twitter#TEDxHagueAcademy, kuri Facebook, @tedxhagueacademy.
Abazatanga ibiganiro:
Muri aba bazatanga ibiganiro harimo Theodor Meron, inzobere mu bijyanye n’amahoro n’ubutabera barimo, umwe mu bacamanza mpuzamahanga akaba na Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’icyahoze ari Yogoslaviya (ICTY)



















TANGA IGITEKEREZO