Babinyujije ku rukuta rwa Twitter rw’iyi radio, ubuyobozi bwa Fine FM bwagize buti “Twishimiye kubatangariza ko Sam Karenzi ari we muyobozi mukuru wa Fine FM 93.1, amahirwe masa!”
Amakuru IGIHE ifite ni uko Sam Karenzi wari umuyobozi wa Radio 10, ubwo yaganirizwaga ibyo kujya gukorera kuri Fine FM yanahise asezeranywa uyu mwanya.
Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire uyu munyamakuru yatangije kuri iyi radio, yasabye abayikurikira bafite ibyo bashaka kwamamaza kuyiyoboka.
Ati “Abantu bari kumbwira ko bishimiye ko nagizwe umuyobozi wa radio baze banamamaze hano, kugira ngo radio itere imbere nibo tuzabikesha.”
Sam Karenzi yamenyekanye cyane ari kuri Radio Salus yakozeho mu gihe cy’imyaka umunani nyuma yo kuva kuri RC Huye atatinzeho ubwo yatangiraga umwuga w’Itangazamakuru.
Kuva muri Kamena 2020, Sam Karenzi yatangiye gukora kuri Radio10 aho yahuriye n’abarimo Kazungu Claver na Kalisa Bruno Taifa, bari kumwe na Horaho Axel bakajya bakorana mu kiganiro cyiswe “Urukiko”.
Nubwo iki kiganiro cyamamaye mu gihe gito ndetse kigakundwa n’abatari bake, cyashyizwe ku iherezo guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 ubwo cyakorwagamo impinduka.
Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 mu gihe Horaho Axel we yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radio.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!