00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Saidi Brazza ahanganye n’abafata u Rwanda nk’agafu k’imvugwa rimwe

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 12 May 2014 saa 08:51
Yasuwe :

Saidi Brazza umuhanzi wakoreye umuziki igihe kirekire mu Burundi kuri ubu akaba asigaye aba mu Rwanda, yiyemeje guhangana n’abanyamahanga bafite umugambi wo kuvogera iki gihugu haba mu buryo bwo kukibuza umutekano cyangwa kuyobya urubyiruko .
Uyu muhanzi yavukiye mu Rwanda i Huye , gusa umuryango we waje kwerekeza i Burundi mu mwaka w’1959 ari naho se na nyina bapfiriye . Azwi cyane mu ndirimbo zamenyekanye mu karere nka Yameze amenyo, Twiganirira, Kugazaka n’izindi akaba amaze mu muziki (…)

Saidi Brazza umuhanzi wakoreye umuziki igihe kirekire mu Burundi kuri ubu akaba asigaye aba mu Rwanda, yiyemeje guhangana n’abanyamahanga bafite umugambi wo kuvogera iki gihugu haba mu buryo bwo kukibuza umutekano cyangwa kuyobya urubyiruko .

Uyu muhanzi yavukiye mu Rwanda i Huye , gusa umuryango we waje kwerekeza i Burundi mu mwaka w’1959 ari naho se na nyina bapfiriye . Azwi cyane mu ndirimbo zamenyekanye mu karere nka Yameze amenyo, Twiganirira, Kugazaka n’izindi akaba amaze mu muziki imyaka 25 .

Ku itariki 11 Werurwe 2014 nibwo Saidi Brazza yavuye i Burundi yimukira mu rwanda . Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2014 nibwo uyu muhanzi yakoze igitaramo cye cya mbere mu mujyi wa Kigali nyuma y’imyaka isaga 20 ataharirimbira .

Mu kiganiro na IGIHE, Saidi Brazza yavuze ko guhera ubu agiye gukorera umuziki we mu Rwanda yibanda ku butumwa bwubaka igihugu kandi bwamaganira kure uwashaka kurusubiza inyuma .

Ati, “Ndumva nishimye cyane kuko ni ubwa mbere ndirimbiye hano mu Rwanda iwacu , ni ibintu bishimiye cyane kuba ndi gukorera umuziki iwacu . Ubu umuziki wanjye ngiye kuwukorera Abanyarwanda, ubutumwa ntanga butange umusaruro ku gihugu cyacu, bwamagane uwadusubiza inyuma, abashaka kudusubiza inyuma sinzabarebera . Nicyo umuhanzi amaze, kuvugira rubanda no kurinda ubusugire bw’igihugu . Mu myaka 25 ishize ndirimba nakoreraga umuziki mu mahanga ariko guhera ubu ndi mu Rwanda .”

Akomeza agira ati, “Ku isi hari abantu benshi bafite ishyari, bagoswe n’inzangano, amatiku no gusubiza inyuma ibihugu cyangwa abaturage bibereyeho mu mahoro , ibyo nta murasta wabyemera nanjye Saidi Brazza sinzemera ko igihugu cyanjye gisubira inyuma kubera abanyamashyari, turaharanira iterambere kandi twereke amahanga ko u Rwanda ari igihugu gifite aho cyavuye kandi cyigejeje ku yindi ntera ikomeye .”

Igitaramo Saidi Brazza yitabiriye i Kigali, ni icyo kwibuka nyakwigendera Bob Marley aho isi yose izirikana ibigwi n’ubutwari uyu mugabo yagize akiri ku isi, uko yigishije amahoro mu bantu . Uyu munsi benshi bawufata nk’uwo kunywa ibiyobyabwenge gusa ku ruhande rwa Saidi Brazza na we wemeza ko ari umurasta ukomeye ngo nta murasta nyawe unywa ikiyobyabwenge ahubwo abyamaganira kure .

Ati, “Uyu munsi si uwo kunywa ibiyobyabwenge, nta murasta unywa ibiyobyabwenge ahubwo akwiye gukangurira urubyiruko kwirinda kubikoresha . Urubyiruko turukangurira kuba abanyamahoro birindi gukoresha ibiyobyabwenge . Umurasta muzima akinguka umutima akirinda kwijandika mu mafuti, yirinda ibiyobyabwenge akanabirinda bandi .”

Saidi Brazza yanavuze ko ahanganye n’abantu bose bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Rwanda by’umwihariko akaba ahanganye n’abanyamahanga babizana mu gihugu bagamije kuyobya urubyiruko .

Ati, “ Nk’umuhanzi mpanganye n’ibiyobyabwenge, mpanganye n’abanyamahanga bazana mu Rwanda ibiyobyabwenge , za cocaine, brown sugar, ibinini byica ubwonko bw’abana b’u Rwanda . Iyo bahaye urubyiruko ibi binini ntabwo baba barwishimiye ahubwo baba bashaka kuruyobya”

REBA YAMEZE AMENYO YA SAIDI BRAZZA:

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages