Urukundo rwa Safi na Knowless rwatangiye kumenyekana mu 2010, ubwo Butera umaze kugwiza ibigwi mu Rwanda no mu karere yinjiraga mu muziki.
Ibyabo byari ‘byarakomeye’ nk’uko Knowless yabiririmbye mu ndirimbo yari yarakoreye Safi. Umwanzuro kwari ukwibanira bakabyara hungu na kobwa nk’uko Safi yabirimbye mu ndirimbo ya Urban Boys yitwa ‘Umwanzuro’, igaragaramo Knowless mu mashusho yayo.
Mu 2012 ibyabo byaje kurangira, buri umwe aca inzira ze, Safi aza guhura na Parfine, Knowless umutima we awegurira uwari shebuja muri Kina Music, Ishimwe Clement baza no gukora ubukwe mu 2016.
Safi Madiba nawe ubu ni umugabo wa Niyonizera Judithe bakoze ubukwe mu mpera z’umwaka wa 2017.
N’ubwo imyaka ibaye myinshi, urukundo rw’aba bombi rurangiye, abakunzi babo bamwe babifata nk’ibyarangiye ejo, dore ko bakunze kubigarukaho mu bibazo babaza.
Mu kiganiro Safi aherutse kugirana n’abamukurikira kuri Instagram yabajijwe ibibazo bitandukanye, bigaruka ku muziki we, urukundo rwe na Knowless, urugo rwe n’ibindi bitandukanye byo mu buzima bwe bwite.
Umwe mu bakurikira Safi yamubajije urwibutso yasigiwe na Knowless bahoze bakundana.
Yasubije ati “Mwibukiraho uko yajyaga ampamagara ngo “Niyibiko wariye?”
Ku byerekeye urugo rwe, abakunzi ba Safi benshi bamubajije igihe ateganyiriza kubyara, ariko ntiyagira icyo abivugaho, gusa yavuze ko umwana azabyara azamwita ‘Madiba Jaden’, amazina y’abahungu binashoboka ko yaba ari mu nzira.
Safi kandi yasubije abibaza impamvu yanze kwamamaza indirimbo yakoranye na ‘Ama G The Black’ avuga ko byatewe n’uko yabanje kwita ku ndirimbo ye yakoranye na Harmonize yitwa ‘Ina Million’ nta kindi kibazo cyihariye bafitanye.
Amashusho ya Byarakomeye Knowless yahimbiye Safi
Umwanzuro ya Urban Boys irimo Knowless



















TANGA IGITEKEREZO