Uyu muhanzi ufite igitaramo muri Leta ya Ohio ku wa 19 Nzeri 2026, yabwiye IGIHE ko kuba agiye muri iki gitaramo nta kibazo byatera kuri Urban Boyz, kuko ari akazi yari yarafashe mbere yo kugaruka mu Rwanda.
Safi Madiba yagize ati “Aka ni akazi nari naremeye mbere yo gutaha mu Rwanda. Ngiye gusimbuka ndangize amasezerano y’abandi, ariko nzahita ngaruka mu Rwanda kuko dufite byinshi byo gukora nka Urban Boyz.”
Uyu muhanzi yavuze ko kuba agiye gukora iki gitaramo ari wenyine bidakwiye kugira uwo bitera impungenge, kuko bidasobanuye ko hari ikibazo muri Urban Boyz, cyane ko yabiganiriyeho na bagenzi be.
Ati “Abavandimwe twaraganiriye, barabizi. Mfite akazi nari naremeye mbere y’uko twongera guhuza. Barabizi ko twese ubu umutima twawushyize ku itsinda kandi nzahita ngaruka dukomereze aho tugejeje.”
Safi Madiba yavuze ko no mu gihe azaba atarava mu Rwanda, hari bimwe mu bikorwa bya Urban Boyz bazaba bakora, yizeza abakunzi b’iri tsinda kuzagira ibihe byiza.
Urban Boyz yari imaze imyaka icyenda isa n’iyatandukanye, yongeye kwiyunga mu minsi ishize ndetse imaze iminsi mu bitaramo binyuranye. By’umwihariko, amakuru ahari ahamya ko iri mu mishinga y’indirimbo nshya bateganya gusohora mu minsi iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!