00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ryoherwa na Weekend: Alyn Sano, Mr Kagame na Junior Rumaga mu basohoye indirimbo nshya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 28 Mutarama 2023 saa 02:32
Yasuwe :

Muri iki cyumweru gisoza ukwezi kwa Mutarama 2023 abahanzi biganjemo ab’amazina akomeye n’abakizamuka mu muziki w’u Rwanda basohoye indirimbo nshya zagufasha kuryoherwa muri iyi weekend.

Mu bahanzi bamurikiye abakunzi babo indirimbo nshya barimo, Mr Kagame, Alyn Sano, Junior Rumaga, Fizzo Mason , Njuga, Kendo, n’abandi.

‘Boo and Bae’ – Alyn Sano

Umuhanzikazi Alyn Sano yikojeje mu nganzo azanira abakunzi b’umuziki indirimbo igaruka ku nkuru y’umukobwa wagowe no kureka umusore bakundanaga kera, akavuga ko iyo bahuye amarangamutima abaganza bakamera nk’abasubiye mu rukundo.

Iyi ni ndirimbo yakozwe Produccer Prince Kiizi mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abarimo, Daddyisme , Pacific K, David Ndahiriwe, Chriss Eazy n’abandi.

‘Gengo’ - Mr. Kagame

Eric Mabano umaze kwamamara nka Mr Kagame yamurikiye abakunzi b’umuziki amashusho y’indirimbo yise Gengo, ikaba iya mbere yakoze nyuma ya album yise ‘Goligota’.

Iyi ndirimbo iri mu njyana igezweho y’amapiano amajwi yayo yakozwe n’abarimo Fazzo , Ayo Rush na Herbert Skillz mu gihe amashusho yayo yakozwe na Arnaud , Muhire visuals na Bruno.

‘Ivanjiri II’ – Junior Rumaga na Alpha Rwirangira

Junior Rumaga umaze kumenyerwa mu bihangano bihuza umuziki ugezweho n’imivugo, yamurikiye abakunzi be igihangano yise ‘Ivanjiri II’ kikaba kimwe mu bisigo bigize umuzingo (Album) yise ‘Mawe’.

Iki gihangano cyumvikanamo ijwi rya Alpha Rwirangira , amajwi yacyo yatunganyijwe na Prince de lou na Evedecks mu gihe amashusho yayo yakozwe na Jovial E.T afatanyije na Eugene Panda.

‘Indani’ – QD

Sosiyete ya The Rayan Music Ent ifasha abahanzi yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda impano nshya y’umuhanzi witwa QD, watangiriye ku ndirimbo yise ‘Indani’.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Ben Pro To the Hit na Genius mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abarimo Joshi Lenzi , Punisher na Sanib.

‘Isezerano’- Fizzo Mason

Umuraperi Fizzo Mason uri mu myiteguro yo kumurika album nshya muri uyu mwaka yabanje guha abakunzi b’umuziki wa Rap indirimbo yise ‘Isezerano’.

Iyi ndirimbo igaruka ku musore ushaka gusohoza isezerano yahawe na Se no kubahiriza inama yagiriwe, amajwi yayo yatunganyijwe na Trackslayer.

‘Abachou’- Emma, Njuga na The Nature

Emma uyobora Fine Media yahuje imbaraga na Njuga ndetse na The Nature bakorana indirimbo bise ‘Abachou’ igaruka ku basore n’inkumi bakeneye kwinezeza no kwishimira ibyo bagezeho.

Iyi ndirimbo yokorewe mu Ibisumizi Records amajwi yayo yakozwe na Evydecks mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abarimo Fayzo pro , Dir Sanib, na Ten lee set.

Iyi ndirimbo igaragaramo ab’ibyamamare batandukanye barimo; Riderman , Mico The Best, Dj Young , Mistustu, Clapton Kibonke , Ndimbati , Dj Popson , n’abandi.

‘Keza’ - Kendo na Racine

Kendo ubarizwa muri World Star Entertainment (WSE) iyobowe na Leandre Niyomugabo, yamurikiye abakunzi b’umuziki indirimbo ya kabiri yise ‘Keza’ yahuriyemo n’umuraperi Racine.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyizwe na Julesce ( Global Vibs) asozwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Manzi Angelo.

‘Urankoma’ - Dolat

Umuhanzi Dolat yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo igaruka ku musore usezeranya urukundo umukunzi we amubwira ko adateze kumureka.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Wayeeh Beatz asozwa na Bob Pro, amashusho yayo asozwa na Sinta Filmz.

‘Rido’ - Save Mirror

Umuhanzi Save Mirror yamurikiye abakunzi b’umuziki indirimbo yise ‘Rido’ yatunganyijwe na Mazz Beatz afatanyije na Genius mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Last Collin na Big Chopper.

‘Ndagushaka’ – P Boy

P Boy impano nshya muri muzika yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Ndagushaka’ yatunganyijwe na Ben Pro To The Hit mu buryo bw’amajwi.

‘Belle’ – Baritone

Nyuma y’amezi abiri yinjiye muri The Rayan Music, Baritone yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yakoze mbere atarinjira mu mikoranire n’iyi nzu ifasha abahanzi.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Mandex_Beats ukorera muri Heroes Records.

‘Keza’ - Remedy na Papa Cyangwe

Remedy uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri muzika nyarwanda yamurikiye abakunzi b’umuziki indirimbo yise ‘Keza’ yahuriyemo n’umuraperi Papa Cyangwe.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Winner Beatz mu buryo bw’amajwi isozwa na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yakozwe na Dir 2Saint.

‘Jambo’ - Fabrice J. Mporeza

Umuhanzi Fabrice Mporeza yamurikiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana indirimbo ishingiye ku butumwa buri muri Yohana 1:1.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Producer Nicolas mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Chris Gikundiro.

‘Nzanezerwa’ - Igiraneza Faith

Igiraneza Faith yamurikiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Nzanezerwa’ yatunganyijwe na Boris mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yakozwe na Fleury ukorera muri Bah Entertainment.

‘Nshikamiza’ – Zebedeyo Family

Richard Zebedeyo n’umuryango Zebedeyo Family bahurije hamwe imbaraga bamurikira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane abakunda gusirimba indirimbo bise ‘Nshikamiza’.

Iyi ndirimbo yakozwe na Kiriki Pro mu buryo bw’amajwi , mu gihe amashusho yayo yakozwe na Hugues Ghislain .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .